Burera: Abajyanama b’ubuhinzi bafashije abahinzi kongera umusaruro

Abahinzi bo mu Karere ka Burera batangaza ko abajyanama b’ubuhinzi babafashije cyane babigisha guhinga kijyambere, batera imbuto z’indobanure kandi bashyiramo n’ifumbire bityo umusaruro urushaho kwiyongera.

Mutuyimana Sebastien avuga ko abajyanama b’ubuhinzi batumye umusaruro wikuba kabiri. Agira ati “Nk’aho nahingaga ibirayi, napfaga gutera. Ariko ubungubu aho nezaga nka toni imwe (y’ibirayi), mpeza toni ebyiri.”

Abajyanama b'ubuhinzi ngo batumye umusaruro w'ibirayi n'indi myaka wiyongera.
Abajyanama b’ubuhinzi ngo batumye umusaruro w’ibirayi n’indi myaka wiyongera.

Aba bahinzi bakomeza bavuga ko ikindi kintu abajyanama b’ubuhinzi babafashije cyane ari ukumenya gutegura imirima bagiye guhingamo, kumenya kurobanura imbuto nziza, ndetse no kumenya gufumbira bakoresheje ifumbire y’imborera bayivanze n’ifumbire mvaruganda.

Abajyanama b’ubuhinzi batangijwe ku mugaragaro, ku rwego rw’igihugu, mu mwaka wa 2012, n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB). Ni abahinzi nk’abandi ariko b’intangarugero.

Nta gihembo kindi babona. Uwineza Théogène avuga ko akazi bakora k’ubwitange, bagakora banezerewe kuko nabo baba bari kwikorera.

Agira ati “Ubundi ni ubushake. Uwo bivunnye arabyanga, akabireka. Kandi iyo ikintu kikurimo ntago kikuvuna. Uwo bivuna abivamo, bagashyiramo ubyiyumvamo. Ubundi se tutabigishije guhinga inzara igatera, tukabura imbuto, ubwo se urumva tutaba turi kujya habi!”

Ikindi ngo ni uko mbere yuko igihembwe cy’ihinga gitangira, buri mujyanama w’ubuhinzi agirana inama n’itsinda ry’abahinzi agomba kwigisha. Akabakangurira gutegura imirima yabo, bakanashaka ifumbire n’imbuto ironabuye.

Buri mujyanama w’ubuhinzi aba afite umurima-shuri, abo bahinzi yigisha, bigiramo. Mu rwego rwo gutuma ako kazi k’ubwitange barushaho kugakora neza, bahabwa bimwe mu bikoresho birimo inkweto za bote.

Ahimana Antoinette, agoronome mu muryango w’abahinzi n’aborozi witwa Urugaga Imabaraga, avuga ko uko buri mujyanama w’ubuhinzi ashishikariza abahinzi kugura ifumbire, agenerwa amafaranga y’u Rwanda angana na 2% kuri buri kilo cy’ifumbire kiguzwe.

Ikindi kandi uwo muryango ukoresha amarushanwa mu bajyanama b’ubuhinzi. Aho bahembwa hakurikijwe abakoze neza kurusha abandi. Abo mu kicio cya mbere bahembwa amafaranga ibihumbi 30, abo mu cya kabiri babahembwa 10 naho abo mu cya gatatu bagahembwa ibihumbi bitanu.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

I Rubavu Ubworozi Bw’imbwa Buriyôge Kurusha Andi Matungo Magufi

Imanishimwe Eric yanditse ku itariki ya: 6-08-2015  →  Musubize

iyo abahinzi bajye babibyaza umusaruro

Ngamije yanditse ku itariki ya: 6-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka