Bugesera: Minisiteri y’ubuhinzi irasaba abahinzi kugira gahunda yo kuhira iyabo
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Tony Nsanganira, arasaba abahinzi ko gahunda yo kuhira imyaka imusozi ku buso buto bayigira iyabo kugira ngo bizababere igisubizo cyo kongera umusaruro.
Ibi yababisabye ubwo hatangizwaga gahunda yo kuhira imyaka imusozi ku buso buto mu karere ka Bugesera tariki 21/01/2015.
Iyi gahunda yatangirijwe mu kagali ka Kanzenze mu murenge wa Ntarama mu murima wa Hegitari 10 zihinzemo urusenda. Hifashishijwe akuma bita rain gun ndetse na moteri yegereye ibyobo birimo amazi icometseho ibihombo bishyikiriza amazi ku buryo busa nk’ubw’imvura.
Ubu buryo abahinzi bavuga ko babwitezeho kongera umusaruro bitandukanye n’uburyo bwari bwakoreshejwe mbere aho amazi yanyuraga mu miferege akaba menshi kugera aho byateraga isuri igatwara imyaka yabo nk’uko bivugwa na Mukamusoni Jeanne.
Agira ati “mbere uburyo twakoreshaga byatumaga ibihingwa byacu bitwarwa n’isuri ariko ubu iyi gahunda twegerejwe ikaba ari nziza kandi nta ngaruka n’imwe tubona izagira”.
Nkundabera Valens nawe aravuga ko bakoreshaga uburyo bwo kuhiza utudobo, amasafuriya n’ibindi ariko ntibabone inyungu ariko ubu bakaba bizeye ko bazabona umusaruro kubera iyi gahunda yatangijwe.
Ubwo iyi gahunda yatangizwaga, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Tony Nsanganira yasabye abahinzi kugira ibi bikorwa ibyabo kugira ngo bizabageze ku musaruro.
Yagize ati “byagaragaye ko uburyo bwakoreshejwe mbere butatanze umusaruro ahanini biturutse ku kuba abaturage batarabigize ibyabo”.
Tony Nsanganira kandi avuga ko hari icyizere ko iyi gahunda izagera ku ntego, bitewe no kuba noneho harimo n’uruhare rw’abaturage rungana na 50%.
Ubu buryo burasimbura ubwari bwakozwe n’umushinga wa LUX Development aho bwashyizwemo amafaranga agera kuri milliyali icumi mu karere ka Bugesera ntibutange umusaruro.
Kugeza ubu iyi gahunda imaze gukorerwa kuri hegitari 1000 muri hegitare 2000 ziteganirijwe kugerwaho muri uyu mwaka wa 2015, Leta y’u Rwanda ikaba ivuga ko hegitare ibihumbi 10 zizaba zamaze kugerwaho mu mwaka wa 2017.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|