Bugesera: Bashinja imbuto ya Soya bahawe kuba intandara yo y’umusaruro muke

Abaturage bo mu Karere ka Bugesera cyane cyane abo mu Murenge wa Rilima baravuga barashinja imbuto bahawe gutuma barumbya bigatuma bacika integer zo kongera guhinga soya.

Munyakazi Tharicisse, umwe muri bo, agira ati “Turagenda ducika intege zo guhinga soya kuko nta musaruro tubona ugereranyije n’ibindi bihingwa nk’ibigori n’ibishyimbo ndetse n’ubunyobwa”.

Aba baturage bavuga ko bamaze imyaka itatu nta musaruro ufatika babona, ubu akaba ari bake bitabira guhinga icyo gihingwa ugereranyije na mbere.

Uku kugabanuka kandi kuranemezwa na Mukakibibi na we uvuga ko soya igira umusaruro muke.

Ati “Twasanze itakiberanye n’ubutaka bwacu, bityo bakaba bakwiye kudukomorera tugahinga ibindi bihingwa”.

Rukundo Julius, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Wungirije ushinzwe Ubukungu, we avuga ko kuri hegitari 3000 zagombaga guhingwaho soya umwaka ushije, soya yahinzwe kuri hegitari 1600 ariko kandi na yo ntiyere neza kubera ikibazo cy’imbuto mbi.

Akomeza agira ati “Hari imbuto abahinzi bahawe ariko ikagira ikibazo kuko itazamutse ntive mu gitaka, RAB (Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi) na yo yarayisuzumye maze yemeza ko ari mbi, ubu batwemereye kuzayihindura”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko basabye RAB gusuzuma ahahingwa Soya, niba n’ubutaka butari mu bituma umusarura uba muke.

Mu gihembwe cy’ihinga gishije, ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwari bwarihaye intego ko buzagemura ku ruganda rutunganya soya rw’i Kayonza toni 150. Ariko iyo ntego bukaba butarayigezeho kubera kurumbya umusaruro.

Amakuru dukesha Umukozi ushinzwe Ubuhinzi mu Karere ka Bugesera avuga ko kuri izo toni 150 za soya bari biteze mu gihembwe cy’ihinga gishize bashoboye kubona gusa toni 100 zirengaho gatoya.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka