Abayobozi ba NAEB babitangaje kuri uyu wa kabiri tariki 20 Ukwakira 2015, ubwo mu Ntara y’iburengerazuba hatangirizwaga gahunda yo gutera ifumbire mvaruganda ya NPK 20-6-12 mu ma Kawa, umuhango wabereye mu Murenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro.
Abahinzi ba Kawa bibukijwe ibyiza bya Kawa aho bibukijwe ko yinjiza amadovize ari nayo avamo bimwe mu bikorwa remezo, NAEB ibasaba kongera ubwinshi bwayo kandi ubwo bwinshi bukajyana n’ubwiza hatajemo ibihuhwe.
Kayisinga Jean Claude umuyobozi wungirije wa NAEB yagize ati “Twibukije abaturage ko dushaka umusaruro mwinshi wa kawa kandi izo kawa zikaba ari nziza niyo mpamvu bagomba kuzikorera neza.”
Abahinzi ba Kawa batangaje ko impanuro bahawe bazazishyira mu bikorwa ku buryo bazabishyira u bikorwa nk’uko Ndacyayisenga Jean Nepomuscene umwe mu bahinzi ba Kawa yabitangaje.
Ati “Njyewe maze imyaka ine ndi mu bijyanye n’ubuhinzi bwa Kawa ariko ubutumwa duhabwa byanze bikunze ubunararibonye batuzanira tuzabubyaza umusaruro duhinga Kawa.”
Mukeshimana Valerie umaze imyaka 15 ahinga Kawa ati “Nsanzwe mpinga Ikawa kuko maze imyaka 15 njye n’umugabo duhinga kawa ubu twumvise impanuro, kuko nk’ubu ndumva hari ikigomba kwiyongera mu mihingire yanjye kandi nkanabikangurira abandi.”
Ushinzwe ubuhinzi mu karere yavuze ko Kawa ikunda guhura n’indwara cyane cyane y’umugese ujya ku mababi, utuma ikawa itagira imbuto n’utundi dukoko dutuma kawa imungwa ariko ngo abahinzi bafashwa kurwanya izo ndwara.
Abazihinga bagaragaje imbogamizi z’inganda bagemurira zigatinda kubishyura cyangwa zimwe zikanabambura.
Umuyobozi w’akarere Gaspard Byukusenge, yabijeje ko ubuyobozi bugiye gukurikirana ibyo bibazo aho ngo bazegera ba nyir’inganda bakihanangirizwa.
Ibikomoka ku gihingwa cya kawa byoherezwa mu mahanga kugeza ubu bingana na toni ibihumbi 14, mu gihe ngo muriuyu mwaka wa 2015-2016 NAEB ifite intego yo kuzagemura toni ibihumbi 20.
Mbarushimana Cisse Aimable
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|