Abanyamusanze barasabwa kongera umusaruro uva ku buhinzi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka arakangurira abaturage bo mu Karere ka Musanze kongera umusaruro uva ku buhinzi.

Yabibasabye mu nama yagiranye n’abaturage nyuma yo kwifatanya na bo mu gutangiza igihembwe cy’ihinga cya 2016 A mu mirenge ya Remera na Gashaki kuri uyu wa 7 Ukwakira 2015.

Minisitiri Kaboneka hamwe n'abandi bayobozi bifatanya n'abaturage mu gutangiza igihembwe cy'ihinga.
Minisitiri Kaboneka hamwe n’abandi bayobozi bifatanya n’abaturage mu gutangiza igihembwe cy’ihinga.

Minisitiri Kaboneka na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru n’abandi bayobozi batandukanye bafatanyije n’abaturage bo mu Tugari twa Rurambo mu Murenge wa Remera na Mbwe yo mu Murenge wa Gashaki batera ibishyimbo ku buso bwa hegitare 60 ku musozi bwa mbwe.

Minisitiri Kaboneka yashimiye abayobozi n’abaturage uburyo biteguye icyo gihembwe cy’ihinga bategura neza ifumbire y’imborera n’imbuto nziza bizatanga umusaruro mwiza.

Yasabye ubuyobozi bw’ibanze ko buri gihembwe cy’igihinga bukwiye gutekereza uko umusaruro uva ku buhinzi wakwiyongera bakoresha ifumbire n’imbuto y’indobanure ku buso bumwe.

Abaturage bemeza ko bigira mu gikorwa nk'icyo guhinga kijyambere.
Abaturage bemeza ko bigira mu gikorwa nk’icyo guhinga kijyambere.

Yagize ati “Buri gihembwe uko duhinze ikirere ntikidutenguhe dutekereze niba twakuragamo ibiro 100, ubutaha dukore uko bishoboka kose dukuremo ibiro 150 duhore twiyungura ku musaruro dukura ku butaka bwacu, iyo ni yo ntego; ni yo gahunda y’ubuyobozi bwacu.”

Mbere yo gutera ibishyimbo, abajyanama mu buhinzi babanzaga kwerekera abaturage uko batera ibishyimbo bibiri mu cyobo kimwe kikazamukamo ibishyimbo bine bikura neza kandi bigatanga umusaruro ushimishije.

Hategekimana Veneranda, umwe mu bahinzi agira ati “Iki gikorwa kivuga ko buri wese arebereho ajye arahinga kijyambere…twateraga ibishyimbo tuminja ariko mutweretse uko turatera kijyambere kugira umusaruro wiyongere.”

Nubwo Akarere ka Musanze ari kamwe mu turere twera cyane icyakora, ntibibuza ko hakiri abana bakirwa bwaki.

Minisitiri akangurira ababyeyi kudatundira umusaruro babo uva ku buhinzi n’ubworozi ku isoko ahubwo bakawifashisha mu kurwanya imirire mibi ikigaragara bategura amafunguro yuzuye kuri byose.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

duhinge ndetse dusagurire na amasoko

mario yanditse ku itariki ya: 8-10-2015  →  Musubize

musanze igira ubutaka bwera kandi saison zose zirera

bayingana yanditse ku itariki ya: 8-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka