Abahinzi barashishikarizwa kureka guhinga mu kajagari

Abahinzi bakivanga imyaka mu murima barasabwa kubireka kuko bidatanga umusaruro ku muhinzi, mu rwego rwo kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Miyove mu Karere ka Gicumbi bahinze bavanze imyaka mu murima batangaza ko babiterwa n’uko baba bafite ubutaka buto, bagasanga batahahinga igihingwa kimwe bagahitamo kuhahinga imyaka ivangavanze.

Umurima Bizimana yahinzemo imbuto nyinsi.
Umurima Bizimana yahinzemo imbuto nyinsi.

Bizimana Evaliste wo muri aka gace, avuga ko ikindi kibatera kuvanga imyaka, hari ubwo baba bashaka kugerageza igihingwa kizera neza muri ubwo butaka, bagahitamo kuhatera imbuto nk’eshatu iganje izindi ikera akaba ariyo akomeza guhingamo.

Agira ati “Duhinga igihingwa cyatoranyijwe ku ma site yatoranyijwe ariko nk’aha ubona nateye iyi myaka yose nagira ngo ndebe ikizakura kurusha ibindi nibiramuka byeze ni cyo gihingwa nzakomeza kuhahinga.”

Bizimana uhinga mu murima we imyaka itandukanye irimo yahinzemo ibishyimbo, amateke, amashaza, ibigori n’ibirayi, avuga ko babikora mu mirima iba yegereye aho batuye.

Umukozi w’akarere ka Gicumbi ukuriye ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere, Murindangabo Yves Theoneste, avuga ko abagihinga bavanze imyaka mu murima ari abanze guhindura imyumvire, kuko abaturage bose bazi kandi bigishijwe uburyo bwo guhinga igihingwa kimwe ku hahujwe ubutaka.

Avuga ko muri aka karere bahinga ibihingwa byatoranyijwe birimo ingano, ibirayi, ibigori n’ibishyimbo ku buso bwatoranyijwe hagahuzwa ubutaka, mu rwego rwo kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Murindangabo avuga ko abagihinga mu kajagari usanga ri abaturage bake kandi bahinga ahantu hatahujwe ubutaka ari umurima we yihingira gusa.

Asanga igikenewe ari ugukomeza gukora ubukangurambaga ku bakibikora babereka ko kuvanga imyaka myinshi mu murima bigira ingaruka mbi ku myaka, kuko ibihingwa byose bitabasha kwisanzura ngo bikure neza ari nako bitera igihombo umuhinzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka