Abahinzi b’ibitunguru n’urusenda bagiye gutandukana n’igihombo

Abahinzi b’urusenda n’ibitunguru mu Turere twa Rubavu, Rulindo, Nyagatare na Bugesera bagiye gutandukana n’igihombo baterwaga no kubura isoko ry’umusaruro bakagurisha umusaruro wabo ku kiguzi gito.

Ibarura ryakozwe mu gihembwe cy’ihinga A 2022 ryagaragaje ko imboga n’imbuto mu Rwanda bihingwa kuri hegitare 29,635 zigatanga umusaruro ungana na toni miliyoni 163,865.

Umusaruro wajyanywe hanze y’Igihugu winjije miliyoni z’amadolari ya Amerika 42, 862 wari wavuye kuri toni miliyoni 25,221 n’agaciro ka miliyoni 21 z’Amadolari ya Amerika.

Mu musaruro uboneka mu mboga hagaragazwa ko 30% byawo byangirika bitewe n’ubushobozi bukeya mu kuwuhunika, kuwugeza ku isoko, bigatuma haboneka ibihombo ku bahinzi ndetse bagacika intege kongera guhinga bigashira mu kaga abaguzi.

Akarere ka Rubavu ni kamwe mu turere tubonekamo umusaruro mwinshi w’ibitunguru kandi ukaba ushobora kwiyongera mu gihe abahinzi babonye ko bafite icyizere cy’ubuhinzi bw’imboga cyane cyane ibitunguru.

Ibi bikaba bishingirwa ko mu mwaka wa 2020 bejeje ibitunguru byinshi bakabura isoko bikaborera mu mirima mu Mirenge ya Mudende na Busasamana.

Kamali Jean umuhinzi wari ufite toni ijana z’ibitunguru, yatangaje ko barimo bahabwa amafaranga 70 ku kilo, mu gihe ubusanzwe kugira umuhinzi akuremo inyungu ntoya, nibura ikilo cyagombye kugurwa amafaranga 250 Frw.

Iki giciro cy’amafaranga 70 ku kilo byatumye abaguzi bishakamo ubushobozi bagura imashini izajya yumutsa ibitunguru byabo ariko aho kubyumisha yarabitwitswe bahomba birushijeho.

Ibitunguru birera bikabura isoko bigakerereza guhinga ibindi bihingwa
Ibitunguru birera bikabura isoko bigakerereza guhinga ibindi bihingwa

Abahinzi bo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu abahinzi bageze aho bavuga ko umufuka upima ibiro 100 ugurishwa amafaranga y’u Rwanda 1000, mu gihe umurima wakoreshejwemo ibihumbi 600 mu guhinga, gutera no kwita ku bitunguru nyamara umusrauro wamara kuboneka umuhinzi agahabwa amafaranga ibihumbi 10 bidashobora no kwishyura ababisarura.

Umusaruro mwinshi w’imboga zirimo ibitunguru, amashu, beterave, karoti byera mu Karere ka Rubavu bisanzwe bicururizwa mu Mujyi wa Goma no mu Mujyi wa Kigali, ariko iyo umusaruro wabaye mwinshi ku isoko, abahinzi bahabwa igiciro gito, mu gihe baba barwana no gukura umusaruro mu mirima ngo bahinge ibindi bihingwa na byo bibinjiriza.

Iki kibazo cyo kweza bakabura aho bahunika umusaruro wabo kandi utarimo kwngirika kigiye kubonerwa igisubizo kuko ikigo cy’abanyakoreya KOICA na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi bagiye bagiye gushyiraho umushinga SFVCM uzajya ushyiraho ubwanikiro bwakira umusaruro w’ibitunguru n’urusenda bikunze kwangirika, ukagurishwa mu gihe hariho ibiciro byiza, umuhinzi agashobora kunguka.

Rusingizandekwe Aimabile ukuriye umushinga Smart Food Value Chain Management (SFVCM) ugamije gufata neza umusaruro w’ibiribwa atangaza ko mu bihingwa byose mu Rwanda imboga ari zo zangirika cyane.

Agira ati «Ikibazo gikomeye cy’abaturage nuko umusaruro mwinshi utakara, kandi nabwo uba ari mukeya, bigatuma umuhinzi ahura n’igihombo, umushinga ugamije kurinda ko umusaruro w’imboga gutakara bigatera igihombo umuturage.»

Abahinzi b'urusenda barizezwa kutazongera kugwa mu gihombo
Abahinzi b’urusenda barizezwa kutazongera kugwa mu gihombo

Rusingizandekwe avuga ko umushinga uzamara imyaka ine uzakemura ibibazo birebana no kwangirika k’umusaruro mwinshi nyuma y’isarura ku bihingwa by’imboga, kwita ku ruhererekane nyongeragaciro ku buhinzi bw’imboga n’imbuto, kongerera agaciro umusaruro ndetse bikungura abahinzi.

Mu myaka ine abahinzi 5,198 bakorera muri Koperative 6 mu turere twa Rubavu, Nyagatare, Rulindo na Bugesera uzabafasha kubaka ubwanikiro ku rwego rw’igihugu buzubakwa mu mujyi wa Kigali bikazafasha abaguzi kubona umusaruro mwiza.

Hazubakwa ubwanikiro mu turere umushinga uzakoreramo kandi abahinzi bahabwe ubumenyi mu gufata neza umusaruro hamwe no gukoresha ikoranabuhanga mu itumanaho rikoreshwa mu buhinzi bw’imboga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka