Abagore biganje mu buhinzi baracyatereranwa bakanimwa n’ingwate

Ubushakashatsi bwakoze n’umushinga wa ActionAid mu Murenge wa Muko, akarere ka Musanze bwerekanye ko abagore batereranwa n’abagabo babo mu buhinzi.

Icyegeranyo cy’Ikigo cy’Ubushakashatsi (IPAR) kigaragaza ko 72% by’Abanyarwanda bafite imbaraga zo gukora ni ukuvuga abasaga miliyoni batunzwe n’ubuhinzi. Abagore ni bo biganje mu buhinzi ugereranyije n’abagabo.

Abagore bateye intambwe mu buhinzi ariko baracyabangamirwa n'abagabo babo.
Abagore bateye intambwe mu buhinzi ariko baracyabangamirwa n’abagabo babo.

Ubuhinzi bufatiye runini ubukungu bw’igihugu kuko 35% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) biva mu buhinzi mu gihe 70% by’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi ni ukuvuga, icyayi, ikawa, ibireti n’ibindi.

Kuba ubuhinzi ari inkingi ya mwamba ku bukungu bw’igihugu, byo ntibigibwaho impaka. Kuva mu 2000, ubukungu bw’u Rwanda bwiyongera ku gipimo cya 8%. Ubuhinzi bwagize uruhare mu kugabanura ubukene ku gipimo cya 12% hagati ya 2008 na 2012.

Nubwo bimeze gutya, abakora ubuhinzi buracyafite ibibazo by’umwihariko abagore. Nikuze Theophila ni umuhinzi wo mu Murenge wa Muko, Akarere ka Musanze avuga ko abagabo baharira abagore ubuhinzi kandi bagafatanyije gukorera urugo kugira ngo rutere imbere.

Agira ati “Abagabo baracyumva ko ari bo ka Mpara wo gufata isuka ngo ajye guhinga bigaragara ko akora amasaha menshi mu buhinzi umugabo agakora make ibyo rero ugasanga ni imbogamizi ni ukuvuga kenshi umugore ahinga wenyine.”

Undi muhinzi witwa Mukamana Jeanne d’Arc, avuga ko abagabo babo batemera kubaha ingwate zo gutanga mu bigo by’imari kugira ngo babone inguzanyo zo kwagura ubuhinzi bwabo bigatuma bahora bakora ubuhinzi buciriritse.

Nubwo abagore ari benshi mu buhinzi, icyegeranyo cya Finscope cya 2012 kigaragaraza ko 67% by’abagore bashobora kwisanga batakiri mu buhinzi kubera amikoro mu gihe abagabo ari 33%.

Butare James, Umukozi wa ActionAid, umushinga ufasha abahinzi atangaza ko ingengo y’imari igera ku bahinzi ikiri nto ariko yemeza hari intambwe yatewe. Kuba ikiri nto yemeza ko bijyana n’amikoro y’igihugu.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka