U Rwanda ruzaba ari igicumbi cy’imbuto nziza mu Karere muri 2030

Nyuma yo kumurika icyerekezo cy’imyaka irindwi cy’ubutubuzi bw’imbuto mu Rwanda, Ishyirahamwe ry’abacuruza n’abatubura imbuto nziza, ryatangaje ko muri 2030 u Rwanda ruzaba ari igicumbi cy’imbuto nziza mu Karere.

U Rwanda ruzaba ari igicumbi cy'imbuto nziza mu Karere muri 2030
U Rwanda ruzaba ari igicumbi cy’imbuto nziza mu Karere muri 2030

Babigarutseho tariki 25 Ukwakira 2023, ubwo i Kigali hamurikirwaga ku mugaragaro icyerekezo cy’imyaka irindwi cy’ubutubuzi bw’imbuto, gikubiyemo ingamba zose zigamije gufasha abahinzi kugera ku mbuto nziza, mu rwego rwo kubafasha kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa.

Mu 2018 nibwo Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yatangiye gahunda yo gutubura imbuto ku bihingwa by’ingenzi birimo ibishyimbo, ibigori, ibirayi, imyumbati, Soya n’ingano, ibintu iyo Minisiteri ivuga ko bigeze ku kigero gishimishije.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abacuruza n’abatubura imbuto nziza mu Rwanda, Innocent Namuhoranye, avuga ko bimwe mu bikubiye muri icyo cyerekezo batangiye kubishyira mu bikorwa, kugira ngo icyo gihe kizagere bageze ku rwego rw’ibihugu bikomeye ku ruhando mpuzamahanga.

Ati “Icyo twashyizeho ni ukureba uburyo tugomba kongera imbuto, icya mbere hari ubwiza, ikindi ni ukuzongera bitewe n’isoko dufite mu Rwanda kubera ko mu myaka irindwi tuzaba tugurisha mu bihugu byose bishoboka bya Afurika, kuko dufite ikirere cyiza twatubura imbuto igihe cyose.”

Innocent Namuhoranye
Innocent Namuhoranye

Bamwe mu bakora ubutubuzi bavuga ko bahura n’imbogamizi, zirimo kutabona imbuto nziza zitanga umusaruro uhagije.

John Muvara, Umuyobozi w’ikigo gitubura imbuto cyitwa RISCO, avuga ko bahura n’imbogamizi zitandukanye zituma batabona imbuto nziza.

Ati “Imbogamizi duhura na zo akenshi ni amapfa, kutabona imbuto nyazo zitanga umusaruro, ubumenyi bucye mu bijyanye n’imbuto. Icyo twiteze kizava muri iki kigo ni uko bazadufasha mu bijyanye n’amahugurwa, urumva ikibazo cyo kutagira ubumenyi buhagije kizaba gikemutse, kandi bazadufasha kugira ngo tubone imbuto yacu bwite, bazajya batugira n’inama ku bijyanye n’ubuhinzi.”

Dr. Karangwa Patrick, Umuyobozi Mukuru ushinzwe kuvugurura ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), avuga ko muri gahunda ya Leta ya NST1 ari uko abahinzi bazaba bakoresha imbuto nziza bakagombye kuba bageze ku kigero cya 75%.

Ati “Urebye nko muri NST1 twashakaga ko nibura 75% baba bakoresha imbuto nziza, ariko urugendo rurakomeza ntabwo tuba dushaka ko bihera hamwe. Buri gihe imbaraga zigomba kugenda zongerwa, icyerekezo ni ukugira ngo tuzageze aho bose bakoresha imbuto nziza, abayishatse bose bayibone, kandi inareba isoko ryagutse atari ibi bya hano gusa, ahubwo tureba n’iryo hanze.”

Dr Patrick Karangwa
Dr Patrick Karangwa

Imibare ya MINAGRI igaragaza ko abahinzi banini bakoresha imbuto nziza bagera kuri 85.7%, naho abato bakaba bagera kuri 35.9%, mu gihe abahinzi bakoresha imbuto nziza muri rusange mu Rwanda ari 37.1%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka