Rubavu: Imbuto y’ibirayi yafatiwe ku mupaka ijya kugurishwa mu buryo butemewe

Toni eshanu z’imbuto y’ibirayi zafashwe zinyuzwa mu nzira zitemewe ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho zari zigiye kugurishwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Rwibasira Jean Bosco, yabwiye Kigali Today ko iyi mbuto yafashwe yahise ihabwa abaturage bari mu miryango 21 ikennye, iterwa kuri hegitari ebyiri.

Yagize ati "Umupaka wa Kabuhanga usanzwe ukoreshwa n’abaturage urafunze, aba imbuto bayikuye ahantu hatandukanye mu Rwanda bakayinyuza mu nzira ya panya (inzira zitemewe) bakajya kubigurisha muri Congo."

Abaturage bahawe iyi mbuto ni abari barahinze nyuma harimo n’imiryango itishoboye yari isanzwe igorwa no kubona imbuto.

Ibikorwa byo kugurisha imbuto, ifumbire n’imiti bivuye mu Rwanda bikajyanwa kugurishwa muri Kivu y’Amajyaruguru bisanzwe bibaho ndetse bikagira ingaruka ku buhinzi mu Karere ka Rubavu.

Ubuyobozi bwagiye busaba abaturage kwirinda kujyana inyongeramusaruro Leta iba yatanzeho nkunganire muri Repubuka Iharanira Demokarasi ya Congo nubwo benshi batabinyuza ku mupaka bikanyuzwa mu nzira zitemewe.

Imbuto y’ibirayi yafashwe ntabwo yariho Nkunganire itangwa na Leta y’u Rwanda, cyakora yafashwe yanyujijwe mu nzira zitemewe nk’uko ibicuruzwa bifatwa byinjizwa mu Rwanda binyuze mu nzira zitemewe bihagarikwa.

Ikilo cy’ibirayi mu Karere Rubavu kigeze ku mafaranga 800 kubera abaturage batinze guhinga, bamwe bakavuga ko byatewe n’imvura yatinze kugwa, n’ubwo abandi bavuga ko imbuto zahenze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka