Nyanza: Barifuza imbuto nziza y’imyumbati

Abatuye mu Karere ka Nyanza by’umwihariko mu Murenge wa Kibilizi, bavuga ko ubusanzwe ubuhinzi bw’imyumbati buri mu bibafasha kubona ibyo kurya bihagije, ariko ubu ngo bahangayikishijwe no kuba nta mbuto nziza bafite.

Batekereza ko kuba bahinga imbuto yashaje biri mu bituma bagira imyumbati batizeye ko izabaha umusaruro
Batekereza ko kuba bahinga imbuto yashaje biri mu bituma bagira imyumbati batizeye ko izabaha umusaruro

Nyuma y’izuba ryavuye igihe kirekire mu mpeshyi ya 2023, imyumbati iri mu mirima imwe irananutse cyane n’amababi yarakokotse, n’igifite amababi hari igaragara nk’irwaye.

Uwitwa Edith Nyirahategekimana wo mu Kagari ka Murinja yabwiye Kigali Today ati “Nta kintu tukigira rwose ku Mayaga, imyumbati yarapfuye. Hari imbuto y’imyumbati twagiraga yarapfuye kubera ahari kuyihoza mu butaka. Turifuza imbuto nzima rwose.”

Judith Byukusenge wo mu Kagari ka Gahombo na we ati “Twabuze imbuto. Ubu turimo turatera utuntu tw’amafuti, nabwo hari igihe udutera tukumira mu butaka ntitumere ngo tuzamuke. Ni na yo ntandaro y’ubukene dufite muri iki gihe. Urahinga bikanga kuko nta mbuto nziza dufite.”

Imyumbati bahinze isa nabi bakaba ngo nta cyizere bafite cyo kuzeza
Imyumbati bahinze isa nabi bakaba ngo nta cyizere bafite cyo kuzeza

Nyamara, ngo mu gace batuyemo hari abatubuzi bahaba, ariko ngo babona imodoka iza ikayitwara nk’uko bivugwa na Eugène Niyigaba utuye mu Kagari ka Murinja.

Agira ati “Abatubuzi baratubura rwose. Ariko ntitumenya aho ijya kuko tubona imodoka zipakira zijyana Iburasirazuba. Mudukorere ubuvugizi, natwe tubashe kubona kuri iyo mbuto y’imyumbati. Kuko imbuto twageragezaga guhinga yaranze, ni yo mpamvu ku misozi yacu nta mwumbati ubonaho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma, Brigitte Mukantaganzwa, avuga koko ko imbuto ari nkeya ugereranyije n’uko ubusanzwe ihingwa muri kariya gace ari nyinshi, ariko ko hari gushakishwa aho iri kugira ngo igere ku bayikeneye.

Ati “N’ubu dufite benshi bamaze kwiyandikisha bayikeneye. Ihari koko ni nkeya, ariko twizera ko izaboneka. Ntibacike intege. Ikibazo dufite ahubwo ni uko turiho tubona abatubuzi bafite imyumbati ikiri mitoya. Baravuga ngo ntabwo twayisarura ubungubu kuko ishobora kwangirika. Ariko twizera ko izaboneka.”

Imwe mu myumbati bahinze yararwaye
Imwe mu myumbati bahinze yararwaye

Dr. Athanase Nduwumuremyi ushinzwe igihingwa cy’imyumbati muri RAB, avuga ko abatuye mu Murenge wa Kigoma bashakira imbuto ku witwa Vincent Habonimana wo mu Mudugudu wa Burambi, Akagari ka Murinja, kuko byari biteganyijwe ko azatanga ingeri ibihumbi 800, guhera ku itariki ya 23 Nzeri.

Yibutsa abahinzi kandi ko uretse imbuto nziza, imyumbati ifumbirwa ikanabagarwa kugira ngo ibashe gutanga umusaruro mwiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka