Nta bihingwa bibujijwe, ni uko hibandwa ku biribwa cyane - Minisitiri Musafiri

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, avuga ko bashyize imbere ibihingwa biribwa n’Abanyarwanda benshi kandi kenshi, bigatangwamo nkunganire n’inyongeramusaruro, kugira ngo mu myaka ibiri cyangwa itatu Abanyarwanda bose bazabe bihagije mu biribwa, ariko nanone ngo ibihingwa gakondo ntibyabujijwe guhingwa.

Ibigori biri mu biribwa cyane n'Abanyarwanda
Ibigori biri mu biribwa cyane n’Abanyarwanda

Abitangaje mu gihe bamwe mu bahinzi bavuga ko hari ibihingwa gakondo bishobora kuzacika, kandi bikenerwa buri munsi.

Nk’uko bitangazwa n’abashinzwe ubuhinzi, ngo umusaruro w’ibihingwa wiyongereye ku buryo bugaragara kuva gahunda y’Igihugu y’imbaturabukungu, na gahunga yo guhuza ubutaka yatangira muri 2008, n’itangizwa rya gahunda y’Igihugu yo guhuza imikoreshereze y’ubutaka mu mwaka wa 2008.

Umusaruro wose ku bihingwa byatoranyijwe muri gahunda y’Igihugu y’imbaturabukungu, wiyongereye inshuro zirenga 150% hagati ya 2007 na 2013 mu mirima iterwa inkunga na gahunda y’Igihugu y’imbaturabukungu, kandi umusaruro w’ibihingwa byose byatoranyije wariyongereye muri icyo gihe.

Ibihingwa byatoranyijwe bihingwa ku butaka buhuje birimo ibigori, ibishyimbo, ingano, umuceri, imyumbati n’ibirayi.

Nyamara bamwe mu bahinzi bavuga ko hari ibihingwa gakondo bigiye gucika kandi babikenera mu buzima bwa buri munsi nk’amasaka, amashaza, uburo, amateke n’ibindi. Bifuza ko nabyo byagenerwa aho bihingwa ariko ntibicike burundu.

Umwe ati “Hari amateke yahingwaga mu bishanga ariko ubu ntiwayahinga kuko turi mu bigori, uburo n’amasaka ntagihingwa kandi byari mu muco, abantu bagiye mu bibaha amafaranga gusa. Nk’uko bavuga ngo dusubire ku muco nabyo byashyirwamo imbaraga bigahingwa yenda ahantu habyo.”

Minisitiri Musafiri avuga ko mu myaka ibiri cyangwa itatu, ingo zose 100% zigomba kuba zihaza mu biribwa, nibura buri rugo rukarya kabiri ku munsi, ariko kugira ngo bigerweho bikaba bisaba guhinga kinyamwuga no gukoresha inyongeramusaruro.

Naho ku bihingwa gakondo avuga ko bigihari n’ubwo bidahingwa ku bwinshi, kuko icyo bashyize imbere ari ibihingwa bikenerwa n’Abanyarwanda benshi kandi kenshi.

Ati “Umuco urakura, Igihugu kirakura, ibyo abantu baryaga kera ntabwo bivuga ko ari byo bazakomeza kurya, nabyo ntibyatakaye, ntabyakendereye, yenda byari biri ku kigero gitoya ariko Ikigo cy’ibarurishamibare kitwereka ko Umunyarwanda isahani ye habaho iki buri munsi? Ibyo nibyo dushyiramo imbaraga cyane tugatangamo nkunganire ku nyongeramusaruro, kuko biboneka ku isahani buri munsi.”

Nyamara ariko kuva mu mwaka wa 2013, ngo byaragoranye kuzamura igipimo cy’ubwiyongere bw’umusaruro kuko uwa bimwe mu bihingwa byatoranyijwe wiyongereye ku rwego ruri munsi y’urwo wariho mu mwaka wa 2013, nk’umuceri udatonoye n’ibishyimbo by’umushingiriro, kuko byanageze muri 2016 umusaruro w’ibihingwa byinshi mu byatoranyijwe, ukiri ku rwego rumwe n’urwo wariho mu mwaka wa 2013.

Icyakora ubu Minagri ivuga ko yashyize imbaraga mu kongera umusaruro, aho ubutaka bwagenewe inzuri nabwo bwatangiye guhingwa ku kigero cya 70%, aho kuba 30% ndetse n’ubutaka bw’abantu ku giti cyabo cyangwa ubwa Leta butabyazaga umusaruro, bukaba bwaratijwe ababukoresha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka