Ngororero: Abangiza ibihingwa by’abaturage bihanangirijwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero burihanagiriza abaturage bangiza ibihingwa, birimo ibigori n’indi myaka bakabyahirira matungo, kuko ibyo ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

Uwihoreye yabwiye abahinzi kuba maso bagafata uwangiza ibigori byabo
Uwihoreye yabwiye abahinzi kuba maso bagafata uwangiza ibigori byabo

Bitangajwe nyuma y’uko mu Murenge wa Nyange mu gishanga cya Songa, habonetse abahinzi bagaragaza ko abahirira amatungo hari igihe banarandura, cyangwa bakavuna ibigori bikiri bito bakabishyira amatungo yabo.

Igishanga cya Songa gifite ubuso bwa hegitari zisaga 30, kikaba cyitezweho gutanga umusaruro w’ibigori usaga toni 100 mu gihembwe cy’ihinga 2024A, Leta ikaba yarahaye abaturage ifumbire ku buntu ngo batere muri ibyo bigori mu gihe cyo kubagara.

Haterwa iyo fumbire wasangaga hari imwe mu mirima yaranduwemo ibigori, bikavugwa ko ari bamwe mu baturage batari inyangamugayo, bihishahisha bakavunaguza ibyo bigori bigashyirwa amatungo.

Uyu ubyeyi ni umwe mu baranduriwe ibigori
Uyu ubyeyi ni umwe mu baranduriwe ibigori

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngororero ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Patrique Uwihoreye, avuga ko kuba Leta itanga ifumbire ngo abahinzi bazabone umusaruro uhagije, abandi bagaca inyuma bakangiza ibigori byatewe bitazakomeza kwihanganirwa, ko uzafatwa azahanwa bikomeye.

Agira ati “Hari ahantu batubwiye ko abantu baza kwahira ibigori bagashyira inka zabo, uramuka amenye amakuru atumenyeshe, kuko Igihugu cyashoye asaga Miliyari 200Frw kugira ngo abahinzi bihaze mu biribwa bahabwa ifumbire, none hakaduka umuntu akaza kwahira ibigori nk’ibi, ibyo si byo, inzego z’umutekano zidufashe bafatwe bahanwe”.

Uwihoreye asaba abahinzi kwita ku bihingwa by’umwihariko ibigori, kugira ngo bazabone umusaruro mwinshi, ahubwo akabashishikariza kujya mu bwishingizi, kugira ngo haramutse habaye ibiza bigateza ibihombo, abahinzi bazishyurwe.

Igishanga cya Songa cyitezweho gutanga toni zisaga 100 z'ibigori muri iki gihembwe cy'ihinga
Igishanga cya Songa cyitezweho gutanga toni zisaga 100 z’ibigori muri iki gihembwe cy’ihinga

Ingingo ya 187 ihana ibyaha nshinjabyaha, ivuga ko umutu wese ku bw’inabi wangiza cyangwa wonona ibiti, imyaka, ibikoresho by’ubuhinzi n’ubworozi by’undi cyangwa bye, ariko bifite ingaruka ku bandi aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kiri hejuru y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga ari hejuru ya Miliyoni imwe ariko zitarenga ebyiri, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Abahinzi barahabwa ifumbire ku buntu
Abahinzi barahabwa ifumbire ku buntu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka