Muhanga: Baganiriye uko hanozwa uruhererekane nyongeragaciro rw’imyumbati

Abahinzi baturutse hirya no hino mu Gihugu baganiriye ku buryo bwo kunoza uruhererekane nyongeragaciro ku gihingwa cy’imyumbati, hagamijwe iterambere ry’abahinzi b’imyumbati, guteza imbere inganda zitunganya umusaruro w’imyumbati, no kwishakamo ibisubizo bikunze kugariza abahinzi b’imyumbati.

Abahuriye mu ruhererekane nyongeragaciro ku myumbati bazajya bahurira hamwe baganire ku mbogamizi bahura na zo banazishakire ibisubizo
Abahuriye mu ruhererekane nyongeragaciro ku myumbati bazajya bahurira hamwe baganire ku mbogamizi bahura na zo banazishakire ibisubizo

Ni ibiganiro bagiranye mu gutangiza umushinga mushya bise Gwiza-Muhinzi, witezweho gukemura ibibazo by’ibura ry’imuto z’imyumbati byakunze kugaragazwa n’abahinzi, gukorana n’ibigo by’imari mu ishoramari ry’ubuhinzi bw’imyumbati, no gushyira imyumbati mu bwishingizi.

Kantarama Cesalie uyobora Sendika INGABO, avuga ko mu myumbati harimo ibibazo bitandukanye birimo no kubura imbuto, uwo mushinga ukaba uzabafasha kongera ubushobozi bwo kubaka ubutubuzi nyabwo ku gihingwa cy’imyumbati.

Agira ati “Abahinzi b’imyumbati bari bamenyereye guhinga imbuto babonye yose, ariko uyu mushinga uzadufasha kuzamura umusaruro binyuze muri tekiniki yo guhinga mu byobo, bityo tube twagera nko kuri toni 50 kuri hegutari tuvuye kuri 15”.

Avuga ko abafatanyabikorwa mu ruhererekane nyongeragaciro ku myumbati, bakoraga nabi buri umwe yirebaho, ariko bagiye gushyiraho amahuriro y’abahinzi muri buri Karere bitume bakorera hamwe, banabashe gusuzumira hamwe ibibazo bahura nabyo.

Abatubuzi b'imbuto y'imyumbati bagaragaje imbogamizi bahuraga na zo n'uko bumva zakemuka
Abatubuzi b’imbuto y’imyumbati bagaragaje imbogamizi bahuraga na zo n’uko bumva zakemuka

Ndaruhutse Edouard uyobora Koperative y’abahinzi b’imyumbati yitwa KIYAYI mu Karere ka Gatsibo, avuga ko bari barabuze imbuto y’imyumbati, kandi ko mu ruhererekane nyongeragaciro ku myumbati bagiye guhabwa imbuto nshya bazatubura, bityo uruganda rwabo rw’imyumbati rutunganya ifu yitwa (Garuka Usubire) rukabona uwo rutunganya.

Agira ati “Nk’ubu ibishishwa twabijugunyaga cyangwa bikumiroho cyangwa bikaborera aho bikaba ifumbire, ariko ubu tugiye kujya tubibyaza ibiryo by’amatungo. Kubona imbuto nziza kandi bizatuma uruganda rwacu rubasha gukora neza”.

Bashimiki Emmanuel uhagarariye Koperative y’abahinzi b’imyumbari, RCC, mu Karere ka Ruhango, avuga ko iwabo ubwo buhinzi babushyize imbere kandi bwagendaga bubateza imbere buhoro buhoro, umushinga wa Gwiza-Muhinzi, ukaba uzarushaho kubafasha kwagura ibikorwa byabo.

Agira ati “Twabonye ko buri wese muri urwo ruhererekane nyongeragaciro, tuzajya twuzuzanya kandi buri wese akabona inyungu. Nk’ubu nitugira igishoro cyagutse kubera gukorana n’ibigo by’imari tuzahama hamwe tureke guhinga duhomba kubera ibiciro bihindagurika. Imyumbati nikorwamo ibintu byinshi harimo za capati, ibiryo by’amatungo, tuzarushaho gucuruza ibirenze ifu gusa ahubwo n’ibyo bindi bitume tuziba icyuho cy’ihindagurika ry’ibiciro”.

Gwiza-Muhinzi uzafasha kunoza uruhererkane nyongeragaciro ku myumbati
Gwiza-Muhinzi uzafasha kunoza uruhererkane nyongeragaciro ku myumbati

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bizimana Eric, avuga ko mu kunoza uruhererakane nyongeragaciro ku myumbati, hazigwa uko ubwiza bw’ifu y’imyumbati yaboneka inogeye abaguzi mu bwinshi n’ubwiza.

Agira ati “Imyumbati twayivanagamo ifu gusa, ariko ubu tweretswe uko yavamo imigati, biswi na keke, ibyo bizatuma umuhinzi mukuru n’umuto bagera ku mari biturutse kubera kunoza uruhererekane nyongeragaciro ku myumbati”.

Bizimana avuga ko Gwiza-Muhinzi izafasha mu kuzamura ubuso buhingwaho imyumbati, aho nko mu Karere ka Muhanga bahingaga hegitari zisaga gato 4500, kandi ko muri gahunda yo guhinga ibisambu bitakoreshwaga, hazaboneka imyumbati ihagije yo gutera n’umusaruro wiyongere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka