Mu Rwanda hagiye kubakwa ikigo cyihariye mu bijyanye n’imbuto

Mu Rwanda hagiye kubakwa ikigo cyihariye mu bijyanye n’imbuto, kikazafasha abahinzi barenga miliyoni kubona imbuto zujuje ubuziranenge.

Ni ikigo kizaba kiri ku rwego mpuzamahanga, kizaba gifite ubushobozi bwo gutubura imbuto zizewe
Ni ikigo kizaba kiri ku rwego mpuzamahanga, kizaba gifite ubushobozi bwo gutubura imbuto zizewe

Ni Ikigo kigiye kubakwa mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi Butangiza Ibidukikije (RICA), ku bufatanye bw’iryo shuri n’ikigo gisanzwe gifasha abahinzi kugira ngo bagere ku iterambere, One Acre Fund ku nkunga ya Howard G. Buffett Foundation.

Iki kigo kizakorana n’ibigo bitubura imbuto, mu kubafasha kugira ngo bagere ku ntego zabo zo gutubura no gutunganya ubwoko bw’imbuto zitandukanye, zirimo iy’ibirayi zirenga toni ibihumbi 10 mu gihe cy’imyaka itanu, kandi zose zikaba zishobora kwihanganira indwara.

Uretse imbuto y’ibirayi, kizajya kinabafasha kugira ngo habeho ubutubuzi ndetse hatunganywe imbuto z’ibishyimbo, ibigori, soya, n’ibindi binyampeke, ndetse hakazajya hanakorerwa ubushakashatsi ku bijyanye n’imbuto, kureba izishobora kwera neza mu Rwanda, bazitunganye, ndetse banigishe abantu bafite aho bahuriye n’ubutubuzi, ku buryo bagira ubumenyi n’ubushobozi, kugira ngo bifashe abahinzi kugerwaho n’imbuto nziza kandi zitanga umusaruro uhagije.

Abahinzi bakoresha imbuto nziza mu Rwanda bangana na 37%, ahanini bigaterwa n’uko iba ihenze kubera ko abayitubura bakiri bacye, kandi na yo ikaba itari ku rwego rwiza, kubera ko idatanga umusaruro uhagije ugereranyije n’ukenewe.

Minisitiri Musafiri (hagati) n'abandi bayobozi bashyira ibuye ry'ifatizo ahazubakwa icyo kigo
Minisitiri Musafiri (hagati) n’abandi bayobozi bashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa icyo kigo

Bamwe mu bakora ubutubuzi bavuga ko bahura n’imbogamizi zirimo kutabona imbuto nziza zitanga umusaruro uhagije, bakaba biteze ibisubizo kuri icyo kigo.

John Muvara, umuyobozi w’ikigo gitubura imbuto cyitwa RISCO, avuga ko bahura n’imbogamizi zitandukanye zituma batabona imbuto nziza.

Ati “Imbogamizi duhura na zo akenshi ni amapfa, kutabona imbuto nyazo zitanga umusaruro, ubumenyi bucye mu bijyanye n’imbuto. Icyo twiteze kizava muri iki kigo ni uko bazadufasha mu bijyanye n’amahugurwa, urumva ikibazo cyo kutagira ubumenyi buhagije kizaba gikemutse, kandi bazadufasha kugira ngo tubone imbuto yacu bwite, bazajya batugira n’inama ku bijyanye n’ubuhinzi.”

Abatubuzi b'imbuto bari mu bitabiriye umuhango wo gutangiza iyubakwa ry'ikigo
Abatubuzi b’imbuto bari mu bitabiriye umuhango wo gutangiza iyubakwa ry’ikigo

Umuyobozi Mukuru wa One Acre Fund, Eric Pohlman, avuga ko ibizakorerwa muri icyo kigo birenze ubutubuzi bw’imbuto gusa.

Ati “Birenze ubutubuzi bw’imbuto gusa, kuko ikigamijwe ari ukongera ubumenyi ku hazaza h’urwego rw’ubutubuzi bw’imbuto, kubera ko akazi kenshi kazakorwa ari ukwigisha abatubuzi bazo, tukaba twizeye kuzabona umusaruro. Uyu munsi byari ugatangiza igikorwa cyo kubaka ikigo, ariko tumaze igihe dukorana n’abatubuzi b’imbuto tubafasha kubona imbuto nziza y’ibigori, tunakorana n’abatubura ibirayi, kandi niba hari n’abandi batubuzi b’imbuto bifuza guhugurwa, gukorerwa imbuto nziza, amarembo y’iki kigo arafunguye.”

Dr. Ron Rosati ni umuyobozi wungirije muri RICA, avuga ko hakenewe imbuto nziza zitanga umusaruro uhagije.

Ati “Dukeneye imbuto nziza kandi zisa, zishobora gutanga umusaruro uhagije, kandi zishobora guhangana n’indwara. Iki kigo kikazajya kidufasha kubona bene izo mbuto, ku buryo zizagera ku bahinzi benshi kandi zikabafasha kubona umusaruro uhagije.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ildephonse Musafiri, avuga ko iki kigo kije gukemura ikibazo gikomeye igihugu gifite mu bijyanye n’imbuto nziza.

Ati “Twizera ko bizatanga umusaruro ushimishije, kubera ko umusaruro wose dufite kuri hegitari uracyari hasi cyane, kuko nko ku bigori turi kuri toni 4 kandi tugomba kugera kuri 5 cyangwa 10, ibishyimbo turacyari munsi ya toni kuri hegitari, nibura dukeneye kugera kuri toni 4, ibirayi turi kuri toni 8 kuri hegitari, kandi turifuza nibura kugera kuri toni 30 kuzamura. Ibyo byose biterwa n’uko abahinzi bakoresha imbuto nziza, muri macye turi hasi y’urwego Isi iriho, tugomba nibura gukuba 2 cyangwa 3 kugira ngo twihaze nk’Igihugu.”

Kizaba cyubatse muri RICA ku buryo imbuto zizajya zibanza gukorwaho ubushakashatsi buhagije
Kizaba cyubatse muri RICA ku buryo imbuto zizajya zibanza gukorwaho ubushakashatsi buhagije

Abazahugurirwa ndetse n’abanyeshuri bazigira muri icyo kigo, bazajya bahabwa impamyabumenyi. Ku ikubitiro hakaba hamaze gutangira abanyeshuri 16 baturutse muri RICA, Kaminuza y’U Rwanda ndetse no mu bigo bitandukanye bisanzwe bitubura imbuto mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka