Kamonyi: Abaturage bagenewe ibiti bisaga ibihumbi 700 by’imbuto ziribwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buherutse gutangaza ko hari ibiti byera imbuto ziribwa n’ibivangwa n’imyaka bisaga ibihumbi 700 bigenewe abaturage bigomba gutangwa bitarenze uku kwezi k’Ukuboza 2023, mu rwego rwo gufasha abaturage kongera umusaruro w’imbuto no kwiteza imbere.

Abaturage beretswe uko bategura aho gutera Avoka
Abaturage beretswe uko bategura aho gutera Avoka

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere, avuga ko hirya no hino mu Karere hateguwe hafi ubuhumbikiro 60 bw’ingemwe z’ibiti, kugira ngo abaturage babifatire ahabegereye ku buntu.

Avuga kandi ko hari abafatanyabikorwa mu buhinzi bari gufatanya gushakira ingemwe abahinzi, ku buryo ibiti by’imbuto ziribwa bizakomeza kwiyongera bigafasha n’abaturage kunoza imirire.

Agira ati "Igice cy’Amayaga gisanzwe kirangwa n’izuba ryinshi, gutera ibiti byera imbuto ziribwa bifasha muri gahunda yo gusigasira Amayaga atoshye, imbuto niziboneka kandi bizarushaho kudufasha kunoza imirire no kuzamura ubukungu kuko zitanga amafaranga".

Mu muganda udasanzwe wo gutera ibiti wabereye mu Murenge wa Nyamiyaga, abaturage bagaragaza, ko bakeneye ibiti byera imbuto ziribwa bakabitera, kuko basanga byabazanira amafaranga kandi bikabafasha kunoza imirire.

Abo baturage bagaragaza ko nko gutera ibiti bya avoka bisaba ko umuntu ayigura akayirya agatera urubuto rwayo, bigasaba gutegereza igihe kirekire ngo ruzatange umusaruro, mu gihe abahinga imbuto zateguriwe mu buhumbikiro, bo batangira gusarura nyuma y’imyaka itarenze itatu.

Ibiti bitangwa birimo iby'imbuto zitandukanye
Ibiti bitangwa birimo iby’imbuto zitandukanye

Abaturage bavuga ko bazi akamaro k’imbuto mu mibereho myiza, ariko ko batabona aho bakura izishobora kubaha umusaruro mu gihe gito, ibyo bigatuma kuzihaha ku isoko bibahenda bityo ntibazitegure ku mafunguro yabo ya buri munsi.

Agira ati "Turifuza ibiti bijyanye n’igihe byateguwe neza, nk’umuntu ufite igiti cya avoka ari kubona amafaranga, nyamara abantu b’ino bazi ko igihingwa ari imyumbati, ni yo mpamvu ubu turi gushaka gutera ibyo biti".

Byukusenge Marie Rose avuga ko n’ubwo ibiti byose bifite akamaro, ibyera imbuto ziribwa byo bihebuje kuko bigira uruhare mu kuboneza imirire, dore ko nk’ubu kubera guhenda kw’imbuto zisigaye zirya abantu bake.

Bimwe mu biti biratangwa n'abafatanyabikorwa
Bimwe mu biti biratangwa n’abafatanyabikorwa

Agira ati "Nka avoka kuyigura ni ukwishyura hejuru ya 200frw nta muturage wapfa kuyabona, ariko kwiterera igiti cyayo byatuma n’umwana wawe atararikira kujya kuziba ku muturanyi ugasanga mugiranye amakimbirane, ndumva ibiti byera imbuto ziribwa ari ingenzi kuri njye".

Umukozi ushinzwe iterambere muri Diyosezi ya EAR Shyogwe, avuga ko nk’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kamonyi mu gutera ibiti, na bo bateguye ubuhumbikiro burimo imbuto za avoka, amapapayi, imyembe, na gereveriya bisaga ibihumbi 25 byatangiye guhabwa abaturage.

Abaturage barahabwa n'amapapayi
Abaturage barahabwa n’amapapayi

Avuga ko bazakomeza gutanga ibyo biti kuko bagiye kubaka ubundi buhumbikiro buzashobora gutanga nibura ibiti ibihumbi 200, ibyo byose bikazafasha abaturage kubona imbuto ziribwa, no gukuramo amafaranga.

Hateguwe ubuhumbikiro bushya
Hateguwe ubuhumbikiro bushya
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka