Imbuto zituburirwa mu Rwanda zikubye inshuro eshatu ugereranyije n’izatumizwaga hanze

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), iratangaza ko kuva u Rwanda rwafata icyemezo cyo guhagarika gutumiza imbuto ku bihingwa by’ingenzi mu mahanga, zigatangira gutuburirwa mu Rwanda, zikubye inshuro eshatu ugereranyije n’izatumizwaga.

Imbuto y'ibigori isigaye ituburirwa mu Rwanda aho gutumizwa hanze
Imbuto y’ibigori isigaye ituburirwa mu Rwanda aho gutumizwa hanze

Mu 2018 nibwo Leta y’u Rwanda ibinyujije muri MINAGRI, yatangiye gahunda yo gutubura imbuto ku bihingwa by’ingenzi birimo ibishyimbo, ibigori, ibirayi, imyumbati, Soya n’Ingano, ibintu iyo Minisiteri ivuga ko bigeze ku kigero gishimishije.

Dr. Karangwa Patrick, Umuyobozi Mukuru ushinzwe kuvugurura ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), avuga ko kuva iyo gahunda yatangira mu myaka nk’itanu ishize, imbuto ziyongereye cyane ugereranyije n’izatumizwaga.

Ati “Twajyaga dutumiza hanze imbuto z’ibigori, Soya n’Ingano mu myaka nk’itanu ishize twatumizaga toni zigera ku 3,000 buri mwaka, ariko ibyo byararangiye ubu u Rwanda rumaze nk’imyaka igera muri itatu twarasoje icyo gutumiza imbuto hanze. Ubu izituburirwa mu gihugu ziruta izatumizwaga mu mahanga, kuko ubu mu Rwanda hatuburirwa izigera kuri toni 9,000, ni inshuro eshatu y’izo twatumizwaga, hakaba haratangiye kugeragezwa uko zakoherezwa hanze.”

Nubwo bimeze bityo ariko, MINAGRI ivuga ko ku bijyanye n’imbuto z’imboga n’imbuto ziribwa, ngo haracyagaragaramo icyuho, kubera ko mu Rwanda zitaratangira kuhatuburirwa kuko zikiva hanze, kubera ko abantu bakoze ubwo bushakashatsi mbere aribo bemewe kuzikora no kuzicuruza bonyine.

Dr Patrick Karangwa
Dr Patrick Karangwa

Bamwe mu bakora ubucuruzi bw’imbuto z’imboga n’imbuto, bavuga ko bakigorwa no kuzigeraho kubera ko bazikura mu bihugu bya Kenya ndetse na Afurika y’Epfo, bigatuma bazirangura zibahenze.

Ku rundi ruhande ariko usanga n’izituburirwa mu Rwanda abahinzi batavuga rumwe ku buziranenge bwazo, kubera ko nk’iy’ibigori yitwa RHM bahabwa kugira ngo batere rimwe na rimwe itamera, cyangwa se mu gihe cyo kwera ibigori ntibiheke nk’uko bikwiye.

Bamwe mu bari barahinze izo mu mbuto mu gihembwe cy’ihinga cya 2023/2024 A, bavuga ko kugeza n’ubu zaheze mu butaka.

Umwe muri bo ati “Twateye ari ku munsi w’umuganda, bapfuye kuduha ibigori turatera na n’ubu biracyarimo, none se ubwo tuzeza, ahubwo se nituteza tuzabaza nde.”

Mugenzi we ati “Twamaze kuzitera dutegereza ko byamera biranga, hasigaye hamera kamwe kamwe, n’akameze kamera nk’akatsi nta kigenda, niba batanga ibigore n’ibigabo ntitubizi. Ntituzi ko byera, kuko twagiye dushyira abakozi mu mirimo ariko nta n’ikintu turimo kubona, none dufite ikibazo cy’inzara, iyo twahingaga twabaga tuzi ko bizamera, none n’ibyo twahinze byanze kumera.”

Mu rwego rwo gukemura burundu ikibazo cy’imbuto zitujuje ubuziranenge, mu Rwanda hatangiye kubakwa ikigo cyihariye mu bijyanye n’imbuto, kikazafasha abahinzi barenga miliyoni kubona izujuje ubuzirange.

Ni ikigo kirimo kubakwa mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi Butangiza Ibidukikije (RICA), ku bufatanye bw’iryo shuri n’ikigo gisanzwe gifasha abahinzi kugira ngo bagere ku iterambere, One Acre Fund ku nkunga ya Howard G. Buffett Foundation.

Ubwo hashyirwaga ibuye ry'ifatizo ahagiye kubakwa ikigo cy'ihariye mu bijyanye n'imbuto
Ubwo hashyirwaga ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa ikigo cy’ihariye mu bijyanye n’imbuto

Iki kigo kizakorana n’ibigo bitubura imbuto, mu kubafasha kugira ngo bagere ku ntego zabo zo gutubura no gutunganya ubwoko bw’imbuto zitandukanye, zirimo iy’ibirayi zirenga toni ibihumbi 10 mu gihe cy’imyaka itanu, kandi zose zikaba zishobora kwihanganira indwara.

Uretse imbuto y’ibirayi, kizajya kinabafasha kugira ngo habeho ubutubuzi ndetse hatunganywe imbuto z’ibishyimbo, ibigori, soya, n’ibindi binyampeke, ndetse hakazajya hanakorerwa ubushakashatsi ku bijyanye n’imbuto, kureba izishobora kwera neza mu Rwanda, bazitunganye, ndetse banigishe abantu bafite aho bahuriye n’ubutubuzi, ku buryo bagira ubumenyi n’ubushobozi, kugira ngo bifashe abahinzi kugerwaho n’imbuto nziza kandi zitanga umusaruro uhagije.

Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa abatubuzi b’imbuto basaga 900, imibare ya MINAGRI igaragaza ko abahinzi banini bakoresha imbuto nziza bagera kuri 85.7%, naho abato bakaba bagera kuri 35.9%, mu gihe abahinzi bakoresha imbuto nziza muri rusange mu Rwanda ari 37.1%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka