Huye: Abahinzi barasabwa kutamarira ku isoko ibigori bitaruma

Muri ibi bihe usanga hirya no hino ibigori bigurishwa ari byinshi byokeje, hakaba n’ibigurishwa bihiye, ariko nanone abahinzi barema amasoko hirya no hino mu Karere ka Huye bavuga ko babuzwa kubijyanayo.

Mu isoko rya Sovu, hari abanyuzamo bakahazana ibigori bibisi n'ubwo babibuzwa
Mu isoko rya Sovu, hari abanyuzamo bakahazana ibigori bibisi n’ubwo babibuzwa

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko babuza abahinzi kubijyana mu isoko bikiri bibisi, kugira ngo babireke byere neza bizanume, kuko ari byo bizabaha amafaranga atubutse, bakazabasha no kubihunika bakabibyaza amafunguro mu bihe biri imbere.

Agira ati “Twiteguye kwakira umusaruro mwiza dushima ko wabonetse. Uyu musaruro ntacyo watumarira abaturage bagiye bawotsa bakabirangiriza ku mbabura. Icyo tubasaba ni ugutegereza ko byera, bikuma, bakazakorana n’abaguzi babagurira ku giciro cyiza kiba cyemejwe, bityo ubuhinzi bwabo bukabagirira akamaro.”

Akomeza agira ati “Bifasha ko n’uwo musaruro bawuhunika, n’uwo bagurishije ugaca mu nzira nziza zo kuwutunganya, bifasha no kugira ngo kawunga ikenerwa igere ku isoko ku giciro cyiza, bityo bikabafasha no mu mirire yabo.”

Icyakora, mu bajyana ibigori bibisi mu isoko hari abavuga ko na bo bazi akamaro ko kureka ibigori bikuma, ariko ko babikora kuko nta kindi bafite cyo gukuraho amafaranga.

Uwitwa Séraphine Nyiramana w’i Mbazi, aho acuruza ibigori mu isoko rya Sovu mu Murenge wa Huye yagize ati “Uku ni ukwifashisha kugira ngo wa mwana ubashe kumugurira ibikoresho byo kujyana ku ishuri. Ariko ubundi wahunguye, icyo gikoma urakinywa, umutsima abana bakawurya, na kawunga ukayibona. Kawunga ni nziza, njyewe iyo nayiriye, ngera mu murima ngakora cyane!”

Mugenzi we na we ati “Uzohereza umwana ku ishuri nta kayi, nta karamu, kandi ufite umurima urimo ibigori byeze?”

Nyirahabimana, umwe mu bari muri koperative zihinga ibigori mu Karere ka Huye, we asobanura ko kugurisha ibigori bitaruma bihombya abahinzi, agira ati “Impamvu kotsa ibigori bibihombya, ni uko iyo ufashe bitanu byiza byumye, ukabihungura, bishobora kubyara ikilo, ukakigurisha amafaranga 500, ariko ubigurishije ari bibisi, ntibakurengereza 200. Icyo gihe 300 uba uyahombeje.”

Yongeraho ko ibigori abantu babona mu isoko n’aho byokerezwa muri rusange, ari ibyahinzwe mu mirima isanzwe, ariko ko ibiri ahari ubutaka bwahujwe byo batabikoraho, kuko babirindira hamwe, bagategereza ko byera neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka