Hari ibihingwa n’amatungo bishobora kongerwa mu byishingirwa

Umukozi wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ushinzwe Itangazamakuru, Kwibuka Eugene, avuga ko ibihingwa n’amatungo bitarabona ubwishingizi bishobora kuzabubona mu gihe abahinzi babyo cyangwa aborozi babisabye, bikagaragara ko ari ngombwa ndetse hatangiye gusuzumwa ubusabe bw’abahinzi b’urutoki.

Urutoki rurimo kwigwaho ku buryo rwashyirwa mu byishingirwa
Urutoki rurimo kwigwaho ku buryo rwashyirwa mu byishingirwa

Kugeza ubu ibihingwa hafi ya byose bifite ubwishingizi, ku buryo iyo umuhinzi ahuye n’ibiza cyangwa indwara agobokwa uretse igihigwa cy’urutoki, ikawa n’imboga.

Pasiteri Muneza Jean Bosco, umurimo w’Imana awufatanya n’ubuhinzi cyane urutoki afite mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Gitoki Akagari ka Karubungo.

Hegitari 10 z’urutoki yahoranye asigaranye eshanu, izindi zarwaye kirabiranya arazirandura ubu nibwo arimo gutera bushya.

Avuga ko urutoki cyakabaye kimwe mu bihingwa byishingirwa nk’uko bimeze ku bindi bihingwa, kuko uretse ibiza nk’umuyaga, ngo n’indwara cyane cyane kirabiranya bisubiza hasi umuhinzi.

Ati “Kirabiranya yaranteye ubu ndimo kuvugurura, kuri hegitari 10 nsigaranye eshanu, urumva nahise njya mu gihombo. Icya kabiri Uburasirazuba ni igice cy’umuyaga kubera Intara ya Kagera ya Tanzaniya twegeranye, umuyaga uraza ukagusha intoki ku buryo ururimbura burundu. Urumva ko hakenewe ubwishingizi kuri iki gihingwa.”

Uwitwa Kamali, ni umuhinzi w’imboga mu Karere ka Rubavu. Avuga ko n’ubwo ibitunguru ahinga bidakunze guhura n’ibiza uretse kubura isoko gusa, ariko nabyo byakabaye bihabwa ubwishingizi kuko ibiza bidateguza igihe cyose bishobora kubageraho.

Agira ati “Si kenshi dukunze guhura n’ibiza, gusa biza rimwe na rimwe mu byiciro. Uretse ko nta n’ubukangurambaga bwabayeho kandi natwe ntawe twabisabye, gusa tubonye ubwishingizi byaba ari byiza rwose kuko bifite inyungu.”

Uretse ibihingwa nk’urutoki, ikawa n’imboga bidafite ubwishingizi n’amatungo nk’ihene n’intama, nyamara aborozi bazo bifuza ko zabugira kugira ngo badahomba burundu kubera indwara yazadukamo.

Kwibuka avuga ko abahinzi b’urutoki aribo bamaze kugaragaza ubusabe bwabo, bikaba byaranatangiye gusuzumwa uburyo byakongerwamo, kimwe n’uko n’amatungo atarajyamo na yo ashobora kuzongerwamo.

Yagize ati “Abahinzi b’urutoki batandukanye batangiye kubisaba kandi birimo birasuzumwa. Urabizi ko gahunda ya Tekana Muhinzi-Mworozi urishingiwe, itangira ntabwo ibihingwa byose n’amatungo yose, n’ubu ihene ntizirajyamo ariko uko imyaka ishira hagenda habaho ubusabe bw’abahinzi n’aborozi.”

Avuga ko ku ikubitiro abahinzi b’urutoki aribo bamaze kugaragaza ubusabe bwabo kandi bakaba barimo gufatanya nabo, kugira ngo harebwe ko iki gihingwa cyakwishingirwa kubera impamvu runaka zigaragazwa.

Abahinzi n’aborozi bashinganishije ibihingwa n’amatungo byabo, bishimira ko iyo bahuye n’ibiza cyangwa indwara bagobokwa, dore ko no kubona ubwishingizi haba hariho nkunganire ya Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka