Gisagara: Uwayoboraga Koperative Coproriz-Nyiramageni aravugwaho kuyihombya

Abanyamuryango ba koperative ihinga umuceri mu Karere ka Gisagara yitwa Coproriz-Nyiramageni, baravuga ko bamenye ko koperative yabo ifite igihombo cy’amafaranga menshi, bakanifuza ko byabazwa uwayiyoboraga.

Koperative y'abahinzi b'umuceri, Coproriz-Nyiramageni, iravugwamo igihombo giturutse ku micungire mibi y'umutungo
Koperative y’abahinzi b’umuceri, Coproriz-Nyiramageni, iravugwamo igihombo giturutse ku micungire mibi y’umutungo

Nk’uko bamwe muri abo banyamuryango baganiriye na Kigali Today babivuga, ngo bamenye ko hari imyenda bamwe muri bo bagiye bafatirwa, bakanayishyura, ariko kuri ubu ngo bakaba babarwa nka ba bihemu muri COOPEC Impamba ikorana na koperative yabo kandi na bo babitsamo, bityo bagatekereza ko ayo mafaranga yanyerejwe.

Kuri bo kandi ngo nta wundi wabibazwa uretse Perezida Vincent Nsabiyeze wari ubahagarariye kuko yayoboraga koperative nk’uyobora iwe mu rugo, akaba atafatiraga ibyemezo hamwe n’abo bayoborana.

Bagira bati “Yatangiye abwira abanyamuryango nabi aho kubakira neza nk’ubahagarariye, birangira afashe bamwe akajya abatonesha, abandi bashaka kuvuga ibigaragara akajya abirukana, asigaza abo ayobora bakemera.”

Abandi bati “Ni ho yahereye atangira gukora ibyo ashaka, akajya muri koperative akaguza amafaranga agakoreshwa ibitarateganyijwe, atugurira n’imodoka ishaje nyamara twebwe twarashakaga inshyashya.”

Bitangira kuvugwa ko iyi koperative yahombye, byaturutse ku mafaranga abarirwa muri Miliyoni 182 bafitemo umwenda muri COOPEC Impamba, ariko igenzura ry’ibanze ngo ryasanze hari miliyoni 100 zafashwemo imyenda n’abaturage ku buryo hategerejwe ko umuceri bejeje ugurishwa, bakishyura. Hari na miliyoni 82 igenzura rigomba kugenzura neza aho yaba yaragiye.

Nsabiyeze ariko we avuga ko nta mafaranga yanyereje. Agira ati “Twatse inguzanyo muri banki tuguriramo abanyamuryango ifumbire tugura n’ibikoresho bimwe na bimwe bari bakeneye mu ngo nka za matelas, hanyuma haza umwuzure igishanga cyose kirarengerwa. Inguzanyo banki yakomeje kuzibarira inyungu zisanzwe n’iz’ubukererwe, ariko ba bahinzi kubera ko ntacyo basaruye, turabareka ngo bajye bishyura buke bukeya.”

Akomeza agira ati “Inguzanyo zakomeje kuzamuka, zigera muri miliyoni 80 nyamara zarabarirwaga muri 40. Ni icyo kibazo cyabaye, naho ibyo kuvuga gutwara amafaranga, si ibintu biba byoroshye kuko utabibonera inyandiko zibisobanura.”

Ku rundi ruhande ariko, Jean Claude Rugerinyange, Perezida watowe nyuma y’ihagarikwa rya Nsabiyeze, avuga ko n’ubwo igenzura ritararangira, bigenda bigaragara ko imyenda avuga abaturage batishyuye ari ukubabeshyera, kuko ngo urebye 75% yishyuwe n’ubwo itagejejwe muri banki.

Akomeza agira ati “Twasanze hari n’amazina afite inguzanyo muri banki yitirirwa abanyamuryango, ariko wayashakisha mu matsinda byavugwaga ko arimo ukayabura.”

Mu gihe abahinzi bategereje ko hashyirwaho ibiciro by’umuceri hanyuma bakishyurwa, bahangayikishijwe n’igitekerezo cy’uko bashobora kutazishyurwa amafaranga yabo, akajya kwishyura iriya myenda.

Icyakora Faustin Uwajyiwabo, Perezida w’impuzamakoperative UCORIBU ari na yo koperative Coproriz-Nyiramageni ibarizwamo, avuga ko icyemezo cy’uko abanyamuryango bakwishyura cyafatwa ari uko bigaragaye ko umwenda koperative irimo nta we wagiye mu mufuka, ahubwo wifashishijwe mu bikorwa bya koperative, n’ubwo abanyamuryango bo bavuga ko nta kidasanzwe cyakozwe.

Agira ati “Biramutse bigaragaye ko amafaranga nta wayanyereje, bizagaruka ku banyamuryango.”

Aba banyamuryango ariko bo bavuga ko baba barengana, bakanifuza ko byaryozwa Perezida wayoboye nabi, cyane ko banakeka ko hari ibyo yanyereje bahereye ku mitungo yagiye yigwizaho mu myaka irindwi yose yamaze abayobora.

Usanga bagira bati “Yamaze kuba Perezida yigwizaho imitungo. Amafaranga arayafite biragaragara. Yubatse amazu, agura amasambu, agura n’imodoka, ariko twumvise ko yo itamwanditseho ngo yanditse ku mwana we.”

Jean Damascène Hamisi uhagarariye ikigo gishinzwe amakoperative (RCA) mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko ibi bivugwa muri Coproriz-Nyiramageni babimenye bagashyiraho abagenzuzi bagaragaje ko habayeho inyerezwa ry’umutungo wa koperative, babishyikiriza RIB maze uwari perezida ndetse n’uwo yari yasimbuye bagafungwa, ariko umubaruramari (comptable) we akaburirwa irengero. Hari muri Mata 2023.

Nyuma yaho abari bafunzwe barafunguwe kugira ngo bakomeze gukurikiranwa bari hanze, hanyuma uwari Perezida asubira kuyobora koperative, ariko aho RCA ibimenyeye bamukuraho banafasha koperative gutora umushyashya.

Kuri ubu ubugenzuzi burakomeje kandi ibizavamo ni byo bizafasha RCA kumenya uko ikomeza gukurikirana iki kibazo. Hagati aho, mu rwego rwo kwirinda ko amakosa nk’ayabonetse muri Coproriz-Nyiramageni yasubira cyangwa akaba yaba n’ahandi, RCA yahuguye abayobozi b’amakoperative bose bibumbiye muri UCORIBU.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Sindumuhinzi arko nkumuntu uturanye na cooperative mbona ibyo uyu mugabo yakoze ari agahoma munwa,mbese mbona ntamunyamuryango yubashye Kandi ikiwe mbona ari ukubabwira nabi gusa Kandi na visi president we ntago yigeze amwemerera kwinjira mu biro bye, yewe ubanza ntanahantu bahuriraga ngo baganire kubikorwa bya cooperative.

Ibyo byo byose ubanza aribyo byamuhaye ubwigenjye bwo guhemuka bigeze aho.

Gewe ndabona uyu mugabo yakuriranwa, akaryozwa ibyo bihombo.

Murakoze kwakira igitekerezo cyanjye.

Alias yanditse ku itariki ya: 12-06-2023  →  Musubize

Uyu mugabo agomba gukuriranwa Kuburyo bwihariye kumpamvu zikurikira:

Uyumugabo Akimara kujya kubuyobozi cooperative yahise itanjyira kuzamura imyenda Kuburyo budasanzwe Kandi ntagikorwa gishya tubona.

Uyumugabo Nsabiyeze Vincent Akimara kujya kubuyobozi Hari ikigega abahinzi bizigamiragamo ifumbire bazatera kuri season ikurikiyeho cyahise kibura irenjyero cyijyana namafaranga meshi Cyane, twakimubaza akarya iminwa.

Uyu mugabo Akimara kujya kubuyobozi abahinzi twatanjyiye kujya tubona imyenda ku matike duhemberwaho tutigeze twaka, wamubaza akagusubiza nkaho ntacyo umaze.

Uyu mugabo yari yaraduhabuye Kuburyo kugira nicyo wamubaza byagoranaga, ntagaciro yahaga umuhinzi akaba arinayo mpamvu byarinze gufata iyo ntera.

Akurikiranwe byimbitse murakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 12-06-2023  →  Musubize

Eeee!! Birakabije kabisa? Uwomugabo agomba gukurikiranwa byumwihariko kuko iyo kaperative niwe wayihomboje kubona tumutuma imodika shyashya yarangiza akayigurisha igeze muri majerwa akatugurira ishaje nikimenyimenyi iyo modoka niyandishe mwizina rya coproriz Nyiramageni yanditse kuruwo Mugabo yagiranishijeho ishya bari bazanye, nibindi byishi yakoraga wagirango koperative iyiwe,agomba gukurikiranwa byumwihariko???

Alias yanditse ku itariki ya: 12-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka