Gisagara: Urubyiruko rusanga ubuhinzi burimo amafaranga, rukabura igishoro mu kuhira

Urubyiruko rwo mu Karere ka Gisagara rwahuguwe ku bijyanye n’ubuhinzi, rukaba rwaranatangiye kubwitabira, rukavuga ko burimo amafaranga, ko imbogamizi rufite ari igishoro mu kuhira kugira ngo rubashe guhinga igihe cyose.

Urubyiruko rwo mu Karere ka Gisagara rwahuguwe mu bijyanye n'ubuhinzi ruvuga ko rwiteguye kubishyira mu bikorwa, ariko ko igishoro kujya kibabera imbogamizi
Urubyiruko rwo mu Karere ka Gisagara rwahuguwe mu bijyanye n’ubuhinzi ruvuga ko rwiteguye kubishyira mu bikorwa, ariko ko igishoro kujya kibabera imbogamizi

Spéciose Uwimana w’i Mamba mu Karere ka Gisagara, afite imyaka 25. Ni umwe mu rubyiruko rwagize amahirwe yo guhugurwa ku buhinzi bw’imboga n’umuryango Kilimo Trust mu mushinga R-Yes, nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, aho yize amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’isi.

Avuga ko ahinga karoti na puwavuro bikamwinjiriza amafaranga kandi ko yumva umunsi azabasha guhinga muri green house, ari bwo azaba atangiye iterambere yifuza mu buhinzi.

Agira ati “Mpinga karoti na puwavuro. Nshakisha amasoko i Huye, wenda bakambwira bati twoherereze umufuka umwe wa karoti cyangwa ibiri, nkakuramo nk’ibihumbi 100, nkavuga nti nazamutse, byaje. Mbasha kwigurira isabune, amavuta, ipantaro, mbese ibyo nkeneye byose.”

N’urundi rubyiruko rwahuguwe mu bijyanye n’ubuhinzi ndetse no kwita ku musaruro n’umuryango R-Yes, ubu rukaba rwaratangiye gushyira mu bikorwa ibyo rwize, ruvuga ko muri rusange bagenzi babo badakunze kwitabira ubuhinzi, nyamara ko butanga amafaranga.

Elisa Umwali Uwimana ufite impamyabushobozi ya kaminuza mu icungamutungo, nyamara bikaba bitaramubujije kuba ubu yaratangiye guhinga, agira ati “Urubyiruko ntirwitabira ubuhinzi kuko rutazi ko nta amafaranga arimo. Nyamara iyo ubonye amahugurwa ajyanye n’ubuhinzi, ntiwanatekereza kujya gushaka akazi.”

Anatole Abiragiye na we ati “Mu buhinzi ni ho hari amafaranga, ikindi Leta ntiza kugushaka ngo tanga imisoro, kuko ireba umucuruzi. Ahubwo wowe iragusanga, mugafatanya.”

Kuhira byatuma urubyiruko rwitabira, ariko kubigeraho birahenze

Urubyiruko rwahuguwe mu bijyanye n’ubuhinzi ruvuga ko urebye ahanini bagenzi babo batitabira guhinga, bakabiharira ababyeyi babo, kuko baba babona na bo nta nyungu nini babikuramo biturutse ku ihindagurika ry’ibihe.

Elisa Umwali Uwimana avuga ko habayeho uburyo bwo kuhira urubyiruko rwitabiriye ubuhinzi rwatera imbere
Elisa Umwali Uwimana avuga ko habayeho uburyo bwo kuhira urubyiruko rwitabiriye ubuhinzi rwatera imbere

No kuba abahinzi bategereza imvura gusa kugira ngo bahinge, biri mu bibaca intege, nyamara urubyiruko ruba rukeneye amafaranga yihuta.

Uwimana ati “Kera ibishanga ni byo byabaga bifite amazi ku buryo umuntu yahinga igihe cyose, ariko ahenshi byabaye ibyo guhingamo umuceri. Habayeho korohereza urubyiruko rwitabiriye ubuhinzi kubona ibikoresho byarufasha kuhira, byafasha cyane kuko bagenzi babo babona ko harimo amafaranga na bo bakaza. Urubyiruko ruba rushaka amafaranga, aho babona hari amafaranga barahajya.”

Urubyiruko rwahuguwe mu bijyanye no kuhira na rwo ruvuga ko umurima wo guhingamo ushobora kuwukodesha, n’amazi igihe atari kure bikaba byakoroha kuyageraho, ariko ko ikigoye kugeraho kinahenze ari ibikoresho byo kwifashisha.

Albert Ntirenganya wo mu Murenge wa Nyanza wahuguwe ku kuhira ati “Ushaka kuhira mu buryo bw’ibitonyanga ku bihingwa, ari na bwo butwara amazi makeya, wakenera imashini ipompa amazi, ikigega cyo kuyabika n’udutiyo tujyana amazi ku bihingwa. Ibyo byose byagutwara amafaranga atari munsi ya miliyoni. Ntibyoroheye urubyiruko kuyabona.”

Icyakora we ngo kubera ibimina arimo n’uturaka agenda abona, yiteguye ko mu mwaka utaha azabigeraho, bikazamubera intangiriro yo gukora ubuhinzi bw’igihe cyose, nta kwikanga ibura ry’imvura.

Renerse Banganirora, umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere mu Karere ka Gisagara, avuga ko urebye muri ako karere urubyiruko ruri mu buhinzi (hatabariyemo abakora imirimo yo gutunganya ibiribwa) ari 28% gusa.

Asaba rero urubyiruko kutarekera ubuhinzi abasaza n’abakecuru bo bakigira imburamukoro, kandi ari bo mbaraga z’Igihugu, akanabasaba kwegeranya imbaraga kugira ngo babashe kubona ibikoresho byo kuhira kuko ari byo bizabafasha guhinga igihe cyose babyifuza, batitaye ku kuba hariho imvura cyangwa itariho.

Renerse Banganirora asaba abakiri bato kwitabira ubuhinzi kuko ari bo mbaraga z'Igihugu
Renerse Banganirora asaba abakiri bato kwitabira ubuhinzi kuko ari bo mbaraga z’Igihugu

Umuryango R-YES uhugura urubyiruko bitewe n’ibyo rwifuza mu bijyanye n’ubuhinzi ndetse n’indi mirimo ibushamikiyeho, harimo ubuhinzi bw’imboga n’imbuto n’uko bitunganywa mu nganda, gushyiraho no gukoresha ndetse no kwita ku bikoresho byo kuhira n’imashini zifashishwa mu buhinzi, nk’uko bivugwa na Andrew Gashayija, umuyobozi w’uyu muryango.

Ngo banahugura urubyiruko mu bijyanye no korora inkoko n’inka n’uko bitegurirwa ibiribwa, ndetse no gutunganya amata n’inyama hamwe no gukanika ibikoresho bikonjesha ibiribwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

AMAHUGURWA MU BAHINZI N’ABOROZI NI BYIZA KUKO BIBOGERERA ITERAMBERE, GUSA BIMAZE KUBA AKAMENYERO IYO BYISWE COPERATIVE, USANGA ARI NK’IMBEHE YA BAMWE MU BAYOBOZI BAH’IZINA RYA COPERATIVE NGO N’IYABATURAGE, USHAKA KUBIMENYA WANYARUKIRA MU KARERE KA RUBAVU MU MUDUGUDU WISWE UW’ICYITEGEREREZO MUHIRA-RUGERERO AHO ABATURAGE BIRIRWA BATAKIRA UMUHISI N’UMUGENZI IBYO BABITIRIRA BIKARIBWA BAREBA, IMIRIMA N’UBWOROZI BW’INKOKO, KOKO NGO URUSAKU RW’IBIKERI NTIRUBUZA INKA GUSHOKA,

Mandera yanditse ku itariki ya: 16-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka