Gakenke: Bababajwe no kurara ihinga nyuma yo kwishyura inyongeramusaruro ntiziboneke

Abaturage bo muri tumwe mu Tugari two mu Karere ka Gakenke, turimo aka Ruhinga n’aka Rugimbu mu Murenge wa Kivuruga, bahangayikishijwe no kuba imbuto n’inyongeramusaruro bari barijejwe kwegerezwa hafi bitigeze bikorwa kandi baranishyuye mbere, none ubu ngo byabaviriyemo kurara ihinga.

Abaturage bategereje kwegerezwa imbuto n'izindi nyongeramusaruro baraheba
Abaturage bategereje kwegerezwa imbuto n’izindi nyongeramusaruro baraheba

Muri Gicurasi 2023, nibwo abo baturage batangiye gushyirwa ku rutonde rw’abagombaga kwegerezwa inyongeramusaruro, hanyuma bishyura amafaranga bigendanye n’izo buri muntu yagombaga gukoresha, aho bari bijejwe ko bitarenze muri Nyakanga imbuto n’ifumbire bizaba byabagezeho bakabifatira mu tugari twabo, kugira ngo baruhuke ingendo ndende bakoraga bajya kuzigurira ku iduka ry’ubucuruzi bwazo, ryari risanzwe ku rwego rw’Umurenge.

Mu gihe bari bamaze bategereje ko ibyo bijejwe bikorwa ndetse cyaranarenze, mu cyumweru gishize, abo baturage batunguwe no guhamagarwa ku matelefoni yabo babwirwa ko begera umukozi wa Tubura akongera kubandika ku rundi rutonde, bakazasubizwa amafaranga yabo bari barishyuye, bakajya kuzishaka ahandi.

Mukaneza Mariya agira ati “Ubusanzwe twabonaga inyongeramusaruro bitugoye cyane, kuko byadusabaga gukora urugendo rw’amasaha atandatu tujya kuyigura no kuvayo. Twageragayo tukahasanga igihiriri cy’abantu benshi, bikadusaba kwirirwayo hakaba n’abatashye badakorewe kubera ukuntu babaga ari abantu benshi”.

Ati “Ubwo rero bakimara kutugezagaho igitekerezo cyo kuyitwegereza hafi mu tugari, ngo abe ariho tuzajya tuyigurira twabyakiranye yombi kuko twibwiraga ko ari uburyo bwo kutworohereza. None tubabajwe n’uko ababishinzwe batwihindutse nyuma y’amezi agera muri ane”.

Yungamo ati “Abantu twarahinze imirima, igihe cyo gutera kiragera, kirinda kinarenga tugitegereje ko imbuto n’ifumbire bitugeraho, na n’ubu imirima iraho gutyo. Abashoboye gupfundikanya barimo gutera imbuto bagiye barogota hirya no hino, tutanizeye ko izatanga umusaruro ufatika, batanakoresheje ifumbire, kuko batanguranwaga n’iki gihe cy’imvura turimo. Ubu turibaza aho umusaruro uzava mu mezi ari imbere, mu gihe abenshi tutahinze byatuyobeye, mbese muri macye inzara ni yo izatunogonora”.

Uku kwegereza abahinzi inyongeramusaruro ku rwego rw’Utugari, mu Karere ka Gakenke ngo bwari ubwa mbere byari bigiye gukorwa, kandi abahinzi babarirwa muri 700 muri utu Tugari twombi tw’Umurenge wa Kivuruga, ngo baba aribo bari bariyandikishije.

Batunguwe no guhamagarirwa kongera kwiyandikisha ngo basubizwe mafaranga
Batunguwe no guhamagarirwa kongera kwiyandikisha ngo basubizwe mafaranga

Abaturage bavuga kandi ko n’ubwo aya mafaranga bayasubizwa ngo nta cyizere cy’uko hari icyo azaramira.

Ndengejeho ati “Ino aha byageraga mu matariki abanza ya Nzeri twamaze gutera ibigori, none dore turi gusatira umusozo wako nta na kimwe dufite. Ubwo rero n’ubwo bayadusubiza, nkatwe ba rubanda rugufi azasanga ntacyo tukiramiye na gito, kuko igihe cyo kugira icyo dukora cyaraturenganye. Leta nidufashe irebe ukuntu twugarijwe n’ibibazo mu buhinzi, ijye ibikemura hakiri kare”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuruga, Kabera Jean Paul, avuga ko bakigerageza gukurikirana ngo bamenye impamvu yaba yaratumye iyi gahunda idashyirwa mu bikorwa, nk’uko abaturage bari babyijejwe.

Ikindi ngo ni uko ubuyobozi burimo kureba uko bwakorana n’umwe mu ba ‘Agro Dealers’ bakorera muri uyu Murenge, hakuzuzwa ibisabwa byose kugira ngo yegereze abaturage imbuto n’ifumbire, kandi ngo hari icyizere ko bitazatinda gushyirwa mu bikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

muzayibona muyibyinire!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

kara yanditse ku itariki ya: 27-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka