Gakenke: Abahinzi ba Kawa bungutse inzu mberabyombi yatwaye asaga Miliyoni 100 Frw

Abahinzi ba Kawa bo mu Murenge wa Rusasa mu Karere ka Gakenke, bujurijwe inzu mberabyombi bagiye kujya bifashisha mu guhugurirwamo uburyo bwo kwita ku gihingwa cya Kawa, gucunga imari ikomoka ku buhinzi bwayo, uburyo bunoze bwo gukora ubushabitsi n’ibindi bizafasha kongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi.

Iyi nzu yafunguwe ku mugaragaro n'Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke w'agateganyo, Niyonsenga Aimé François
Iyi nzu yafunguwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke w’agateganyo, Niyonsenga Aimé François

Iyi nzu mberabyombi yubatswe mu Mudugudu wa Bukingo, Akagari ka Nyundo yuzuye itwaye asaga Miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda, bamwe muri aba bahinzi bagaragaza ko bari bayikeneye.

Kamanzi Isidori agira ati: “Iyi nzu izatworohereza kujya tubona aho duhurira nk’abahinzi, twungurane ubumenyi bwadufasha kongera umusaruro. By’akarusho kandi hari n’ahateganyijwe tuzajya twigira uko ibungabungwa igihe iri mu murima no gusigasira umusaruro wayo kugira ngo igumane umwimerere n’uburyohe. Aya ni amahirwe twungutse nk’abahinzi azatuma iki gihingwa kirushaho kutugirira akamaro”.

Muri aka gace amateka yo hambere agaragaza ko ubuhinzi bwa Kawa nziza kandi y’umwimerere bwari bwihariye ubuso bunini ariko uko igihe cyagiye gihita bwagiye bukendera.

Iyi nzu yuzuye muri Rusasa, abahinzi ba kawa bayitezeho kujya bayifashisha mu guhugurirwamo uburyo bwo kwita kuri kawa
Iyi nzu yuzuye muri Rusasa, abahinzi ba kawa bayitezeho kujya bayifashisha mu guhugurirwamo uburyo bwo kwita kuri kawa

Mu guhangana n’iki kibazo, Akarere ka Gakenke n’umuryango utegamiye kuri Leta witwa “Kula Project”, batangiye urugendo rwo kongera kuzahura icyo gihingwa kugira ngo abahinzi baho bagendere ku rwego rumwe n’urwo abo mu yindi Mirenge igize aka Karere bariho.

Mutesi Jacqueline, Umuyobozi w’uyu Muryango agira ati: “Intumbero ni uko kawa yasaga n’aho yibagiranye muri kano gace yakongera igashibuka, kandi kugira ngo ibyo bishoboke ni uko nibura umuhinzi aherekezwa mu rugendo rumufasha kugira imyumvire y’uko Kawa uhereye igihe kawa itewe mu butaka, yitabwaho mu kuyibagara, gufumbira, kuyivugurura igihe bigaragara ko ishaje, kubungabunga umusaruro kugeza ku rwego rwo kuyinywa. Amateka atwereka ko aka gace kahoranye umwihariwo wa kawa nziza y’umwimerere. Iki nicyo gihe rero cyo kuzamura iyo myumvire kuko ubwabyo n’abahinzi bazarushaho kubaho neza bagira n’uruhare muri gahunda Leta ibashyiriraho nka Ejo Heza, kwishyura Mituweri, kugana ibigo by’imari n’ibindi bikorwa by’amajyambere”.

Usibye abahinzi, iyi nyubako izanafasha urubyiruko gutozwa umuco wo gukunda no kwita kuri Kawa bakiri bato, kubaka imibanire n’ubusabane hagati yabo. Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke w’agateganyo Niyonsenga Aimé François asanga aya ari amahirwe akomeye mu kongera umusaruro.

Mayor Niyonsenga yasabye abahinzi gufata neza iyi nzu kuko ari amahirwe abegerejwe
Mayor Niyonsenga yasabye abahinzi gufata neza iyi nzu kuko ari amahirwe abegerejwe

Ati: “Umwaka ushize wa 2022-2023 Akarere ka Gakenke kabonye Toni 1061 z’umusaruro wa Kawa wavuye muri Toni 5305 za kawa y’igitumbwe zatanze . Ugereranyije n’agaciro k’uwo musaruro mu buryo bw’amafaranga, aho icyo gihe ikilo kimwe cyaguraga amafaranga 410, bivuze ko mu gihembwe kimwe cy’Ihinga aka Karere kinjije Miliyari 2 na Miliyoni 175 z’amafaranga y’u Rwanda”.

“Abahinzi ibihumbi 25 babarurirwa mu makoperative 15, bihariye ibiti bya Kawa Miliyoni 5. Icyakora bimwe muri ibyo birashaje ku buryo bitagitanga umusaruro wifuzwa. Kuba abahinzi bagiye kujya bakurikiranwa umunsi ku munsi mu rwego rw’ubumenyi bizabafasha kubaka ubunyamwuga, ubuhinzi bwaguke bityo n’impinduka zigaragaze.”

Aka Karere kabarizwamo inganda 16 harimo izoza Kawa, uruganda rimwe rufite ubushobozi bwo kuyitonora n’urufite ubushobozi bwo kuyikaranga ikaba yahita inyobwa bidasabye ko hagira ahandi itunganyirizwa.

Abahinzi basanga aya ari amahirwe ku kongera ubwinshi n'ubwiza bwa Kawa
Abahinzi basanga aya ari amahirwe ku kongera ubwinshi n’ubwiza bwa Kawa

Mu gikorwa cyo gutaha iyo nyubako ku mugaragaro cyabaye ku wa mbere tariki 13 Ugushyingo 2023, abahinzi abagera mu 125 barimo n’urubyiruko rubakomokaho barangije amahugurwa y’amezi 15 arebana no kwita kuri Kawa bahawe impamyabushozi z’ayo masomo basoje. Muri abo bahinzi, 12 bahize abandi mu gutegura imishinga y’ubushabitsi bahawe ibihembo by’amafaranga borozwa inka ndetse n’ihene.

Abahinzi babaye indashyirwa bahawe inka mu gihe hari n'abahembwe amafaranga
Abahinzi babaye indashyirwa bahawe inka mu gihe hari n’abahembwe amafaranga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka