Burera: Bifuza ko abatubuzi b’imbuto y’ibirayi bakwiyongera

Abahinzi bo mu Karere ka Burera bifuza ko abatubura imbuto y’ibirayi kinyamwuga biyongera, kugira ngo ingano yazo yiyongere, biborohere kuyibonera hafi kandi badahenzwe.

Mu mbuto y'ibirayi byibandwaho muri Burera harimo Kinigi, Rutuku na Peko
Mu mbuto y’ibirayi byibandwaho muri Burera harimo Kinigi, Rutuku na Peko

Muri iki gihe imbuto y’ibirayi mu Mirenge igize Akarere ka Burera, irimo kugura hagati y’amafaranga 800 na 900 ku kilo kimwe, kandi hari ubwo gishobora kugera mu 1000 kirenga.

Hatumimana Vincent wo mu Murenge wa Rugarama agira ati “Imbuto y’ibirayi tuyibona iduhenze kuko nk’ubu irimo kugura hagati ya 800 na 1000 kandi dutekereza ko igiciro cyayo kizarushaho kwiyongera. Haba n’ubwo tunayibuze, abahinzi b’amikoro macye babona nta yandi mahitamo bafite, bagakoresha imbuto z’intarukira, zitujuje ubuziranenge baba batoraguye hirya no hino, zidashoboye kwishimira ubutaka hakaba n’abahinga imbuto itemewe kubera ubushobozi bucyeya”.

Ati “Abatubuzi baracyari bacyeya, dutekereza ko baramutse biyongereye bagashishikarira gutubura imbuto nyinshi kandi nziza, aribyo byadufasha kwihaza ku mbuto iboneye bikaturinda gukoresha izitaboneye”.

Nubwo abaturage bagaragaza izi mbogamizi, ku rundi ruhande iyo ubajije bamwe mu bahinzi bo mu Turere nka Musanze n’ahandi, bakubwira ko iyo bifashisha mu buhinzi bayigurira mu Karere ka Burera.

Mu nama inzego zifite aho zihuriye n’iterambere ry’Ubuhinzi mu Karere ka Burera, zigira abaturage harimo nko kwirinda kujya bamarira imbuto ku isoko ngo biyibagirwe, kandi bakitabira uburyo bwo kwituburira imbuto y’Ibirayi.

Jean de Dieu Nizeyimbabazi, umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi n’umutungo kamere mu Karere ka Burera agira ati “Abahinzi bakwiye gushyira ingufu mu buryo bwo kwituburira imbuto y’ibirayi, dore ko hari n’abafashamyumvire ku rwego rubegereye bahari bafite ubumenyi kandi biteguye kubakurikiranira hafi bagafatanya mu buryo ki imbuto itoranywa, uko ibugabungwa no kuyikurikirana mu kubungabunga ubuziranenge bwayo”.

Ibi bizafasha kuziba icyuho kigihari mu gihe hagitegereje igisubizo kirambye, bityo banabone imbuto ihagije bajyana ku masoko abayitubura babone ifaranga ritubutse.

Kugeza ubu mu Karere ka Burera habarurwa abatubuzi b’imbuto bagera kuri 32, gusa ugereranyije n’ikenewe, nibura uyu mubare uramutse wikubye kabiri bakagera muri 64 byafasha mu kwihaza.

Abatubura imbuto y'ibirayi baramutse bikubye nibura kabiri muri Burera byafasha mu kongera ingano yayo
Abatubura imbuto y’ibirayi baramutse bikubye nibura kabiri muri Burera byafasha mu kongera ingano yayo

Umuyobozi w’aka Karere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Nshimiyimana Jean Baptiste, avuga ko hari gahunda y’imishinga iri hafi gutangizwa mu gihe kiri imbere, yo kubaka ahatuburirwa imbuto y’ibirayi mu Murenge wa Butaro ndetse hakaba n’undi mushinga wo kongera ibigega bizajya bihunikwamo imbuto; ariko mu gihe ibi bitarakorwa abahinzi ubwabo bakabaye bishakamo igisubizo bakaba bayituburira.

Hegitari zigera ku bihumbi 7 ni zo ziteganyijwe guhingwaho ibirayi mu Karere ka Burera, mu gihembwe cy’ihinga giteganyijwe mu minsi iri imbere cya 2024B.

Mu bwoko bw’imbuto y’ibirayi bikunze kwera ku bwinshi birimo ibyitwa Kinigi, Rutuku n’imbuto izwi nka Peko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka