Abashoramari b’Abayapani bagiye kuzamura ubuhinzi bw’indabo

Abashoramari b’Abayapani biyemeje guhinga indabo mu Rwanda bagamije kuzamura umusaruro wazo nyuma yo gusanga ubuhinzi bwazo bukiri hasi.

Byavugiwe mu nama yo kugaragaza ibyo Sosiyete ya Bloom Hills Rwanda y’Abayapani iri mu Rwanda yatangiye gukora n’ibyo iteganya gukora mu gihe kiri imbere.

Indabo ngo zigiye kwongera ibyoherezwa mu mahanga byinjiza amadevize.
Indabo ngo zigiye kwongera ibyoherezwa mu mahanga byinjiza amadevize.

Iyi nama yabaye kuri uyu wa 3 Gashyantare 2016, yabahuje na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi cyane ko ari yo ikurikirana iby’ubu buhinzi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, Tony Nsaganira, avuga ko aya ari amahirwe k’u Rwanda kuko aba bashoramari baje kongera ingano y’indabo zahingwaga mu Rwanda kandi hagamijwe kuzohereza hanze.

Avuga ko muri EDPRS II bateganya ko imbuto, imboga n’indabo byoherezwa hanze byaba byinjiza miliyoni zirenga 104 z’Amadolari y’Amerika.

Ati “Ubu biracyari hasi kuko byinjiza miliyoni 10 gusa z’amadolari ari yo mpamvu ubu bufatanye ari ngombwa kuko ubuhinzi bw’indabo buzatera imbere bityo ibyoherezwa hanze bikiyongera ndetse n’amafaranga byinjiza akazamuka.”

Akomeza avuga ko abasanzwe bahinga indabo mu Rwanda nta musaruro ugaragara batangaga kuko byakorwaga ku rwego ruri hasi.

Ati “Ntituragira indabo nyinshi twohereza hanze kuko akenshi n’izo dukenera tukizitumiza. Hari abari baratangiye kuzohereza ariko bigenda bicika intege none ubu turimo kwigira kuri izo ntege nke zabagaragayeho tukizera ko bigiye gukosoka”.

Umuyobozi wa Sosiyete Bloom Hills Rwanda, Yashiyuki Sato, avuga ko u Rwanda rufite ubutaka bwiza bwo guhingaho indabo.

Ati “Ubutaka bwo mu Majyaruguru ni bwiza ku ndabo ari yo mpamvu tuzazana amoko menshi y’indabo zihingwa mu Buyapani kandi zigurwa cyane ku isoko mpuzamahanga, bityo amadovize yinjira mu Rwanda yiyongere”.

Avuga ko intego bafite ari iyo kuba barengeje amadolari y’Amerika miliyoni 10 mu myaka ine iri imbere.

Sosiyete Bloom Hills Rwanda ihinga indabo mu Ntara y’Amajyaruguru kuva muri Werurwe 2015, ikaba ifite intego y’uko mu myaka itanu izaba ihinga ku buso bungana na hegitari 70 ziriho uduti tw’indabo tugeze kuri miliyoni 15.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka