Abahinzi barashishikarizwa kuhira bifashishije ingufu z’imirasire y’izuba

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi n’Itorero rya EAR mu Ntara y’Amajyepfo, mu mushinga waryo witwa (RDIS), barashishikariza abahinzi kuhira hifashishijwe ingufu zituruka ku mirasire y’izuba, kuko Leta ibunganira kugura ibijyanye nazo.

Ibyuma bikora inguzu zituruka ku mirasire y'izuba zifasha kuzamura amazi ziyageza aho kuhira
Ibyuma bikora inguzu zituruka ku mirasire y’izuba zifasha kuzamura amazi ziyageza aho kuhira

Kuri ubu mu Karere ka Kamonyi hari guhugurirwa abahinzi 100, kuri gahunda yo kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba, guhinga kijyambere ku mirongo no gukoresha amafumbire mvaruganda n’imborera, ndetse no gutera imbuto y’indobanura.

Ibyo birimo gukorwa muri gahunda y’ubuhinzi butangiza ibidukikije, aho Leta yunganira uwakoze umushinga wo kuhira akoresheje imirasire y’izuba, ku giciro gito ugereranyije n’abakoresha moteri zikoresha ibikomoka kuri peteroli.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi mu Karere ka Kamonyi, Mukiza Justin, avuga ko ubuhinzi bubungabunga ibidukikije, burimo gukoresha ingufu z’imirasire y’izuba, kuko moteri zindi zisohora imyuka ihumanya ikirere, ari na yo mpamvu bahisemo gutangira guhugura abahinzi, babagaragariza ibyiza byo gukoresha izo ngufu.

Ingufu z'imirasire y'izuba zifasha abahinzi kuhira bitangije ikirere
Ingufu z’imirasire y’izuba zifasha abahinzi kuhira bitangije ikirere

Agira ati “Ku ikubitiro twahereye ku mushinga wo kuhira kuri hegitari eshanu ku mushinga wa Miliyoni 40Frw, tugamije kwereka abatuye Akarere ka Kamonyi ko kuhira ku buso buhagije bishoboka, ubu buryo dukoresha ntibuhumanya ikirere mu gihe moteri zisanzwe zo zihumanya ikirere”.

Mukiza avuga ko n’ubwo hari abavuga ko gukoresha imirasire y’izuba bihenda, atari byo kubera ko Leta itanga nkunganire ya 75% by’ikiguzi, naho abahinzi bakishyura gusa 25%, mu gihe abakoresha moteri ya mazutu bo bunganirwa kugeza gusa kuri 50%, abahinzi bakiyishyurira asigaye.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango (RDIS), Ntarindwa Viateur, avuga ko bafite gahunda yo kongeraho abandi 100 bose hamwe bakaba 200, bagahabwa ubumenyi ku buhinzi butangiza ibidukikije bakoresha imirasire y’izuba mu kuhira, no gufata neza ubutaka kugira ngo barusheho kongera umusaruro.

Ikidendezi giturukamo amazi yoherezwa mu mirima
Ikidendezi giturukamo amazi yoherezwa mu mirima

Avuga ko ubuhinzi buhindura icyerecyezo buganisha ku bukire, busaba igishoro kandi ko Leta n’abafatanyabikorwa mu buhinzi, biyemeje kuba hafi abifuza gukora ubuhinzi bw’umwuga, bityo ko abahinzi bakwiye kumva ko batahingira gusa inda, ahubwo babigira ishoramari rigamije inyungu.

Agira ati “Ibyo bisaba ko Abanyarwanda batekereza gukora ubuhinzi bw’umwuga, kuko ubuhinzi si izina umuntu ahabwa. Turashishikariza abahinzi kuba abanyamwuga, bakishyira hamwe bakabona nkunganire ya Leta, kuko nibwo byaborohera kubona ikoranabuhanga ryo gukoresha imirasire y’izuba”.

Bamwe mu bahawe amahugurwa bagaragaza ko hari byinshi bigiye ku buhinzi bububangabunga ibidukikije, harimo kwirinda ubuhaname bw’imikingo mu mirima yabo, gutera imbuto y’indobanure no kuhira hakoreshejwe ikoranabuhanga ryifashissha ingufu z’imirasire y’izuba, bakaba bizera ko nibagera iwabo bizabafasha kongera koko umusaruro.

Pasiteri Ntarindwa avuga ko Abanyarwanda bakwiye guhindura imyumvire ku buhinzi bugamije iterambere
Pasiteri Ntarindwa avuga ko Abanyarwanda bakwiye guhindura imyumvire ku buhinzi bugamije iterambere

Mu bindi abahinzi bahuguweho hari ukubyaza umusaruro ubutaka buto, mu rwego rwo kongera umusaruro, kuko byagaragaye ko usanga mu mirima y’abantu hahinze igice kimwe ikindi kidahinze kubera umuco wo guhingira kurya gusa.

Abahinzi barahugurwa ku buhinzi butangiza ibidukikije hagamijwe kongera umusaruro
Abahinzi barahugurwa ku buhinzi butangiza ibidukikije hagamijwe kongera umusaruro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka