Abahinzi badafite ingwate bagiye gufashwa kubona inguzanyo

Ikigega gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse (BDF), kigiye gufasha Abanyarwanda bafite imishinga y’ubuhinzi ariko bahura n’ikibazo cyo kubura ingwate, kugira ngo babone inguzanyo mu mabanki.

Impande zombi zishimiye isinywa ry'ayo masezerano
Impande zombi zishimiye isinywa ry’ayo masezerano

Ubushakashatsi bwa gatanu ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV5), bwagaragaje ko abarenga 62.2% by’urubyiruko rukora ubuhinzi, ubworozi, uburobyi n’ibirebana n’amashyamba, aba kandi bakaba ari bo bakunze kuba mu cyiciro cy’abahura n’ibibazo byo kubura ingwate.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, igaragaza ko kugira ngo abagana ubuhinzi by’umwihariko urubyiruko bakomeze kwiyongera, hazakomeza gushyirwaho ingamba zigamije kuborohereza zirimo no kubafasha kubona igishoro.

Mu rwego rwo gufasha abahinzi bahura n’ibibazo byo kutagira ingwate, BDF ibinyujije mu masezerano y’ubufatanye yasinyanye na Hinga Wunguke, igiye kujya yishingira abahinzi bafite imishinga bakira inguzanyo ariko bagakomwa mu nkokora no kutagira ingwate.

Ni amasezerano afite agaciro ka Miliyoni 25 z’Amadolari y’Amerika, azanyuzwa muri za SACCO 186 ziri mu Turere 13, yashyizweho umukono tariki 12 Ukuboza 2023, hagati y’umuyobozi Mukuru wa BDF, Vincent Munyeshyaka n’umuyobozi wa Hinga Wunguke, Daniel Gies.

Aya masezerano yitezweho gukemura ikibazo cy’inguzanyo zidahagije ku bahinzi, kuko hari abagorwa no kubona ingwate kugira ngo babone amafaranga yo gushora mu bikorwa byo kongera umusaruro.

Nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano, Munyeshyaka yavuze ko uretse kuba ubufatanye bwabo bugiye kwagura ishoramari mu buhinzi, buzanafasha abahinzi kongera ubwiza n’ingano y’ibyo bohereza ku masoko.

Yagize ati “Hinga Wunguke izashyira mu bikorwa ingamba zo gufasha abahinzi n’aborozi, kugira ngo ibigo by’imari byongere ubushake bwo gushora imari mu buhinzi.”

Umuyobozi wa Hinga Wunguke Daniel Gies, avuga ko amasezerano basinyanye na BDF agamije gukuraho inzitizi zirimo ingwate zatumaga abahinzi batabona inguzanyo ku nyungu yo hasi.

Ati “Abahinzi bakomeje guhura n’ikibazo cyo kubura ingwate, bityo bikagabanya ubushobozi bwabo mu kubona inguzanyo bakenera, ariko turateganya gufatanya na BDF ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu gukemura icyo kibazo.”

Ibarura ry’Abaturage n’Imiturire rya Gatanu ryagaragaje ko 53.4% by’Abanyarwanda bakora umwuga w’ubuhinzi, mu gihe Icyerekezo cy’Igihugu cya 2050 giteganya ko abakora ubuhinzi ari nabwo bubatunze kandi babikora mu buryo bwa kinyamwuga, bazaba ari 30% by’Abanyarwanda bose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka