Abahinzi b’imyumbati barasabwa uruhare rwabo mu kwikemurira ibibazo

Ihuriro ry’abahinzi b’imyumbati mu Rwanda (Syndicat Ingabo), rirasaba bahinzi b’imyumbati kugira uruhare mu gukemura ibibazo bahura nabyo, mu ruhererekane nyongeragaciro ku gihingwa cy’umwumbati, kugira ngo babashe kongera umusaruro.

Abahagarariye abandi bahinzi n'ibigo byita ku buhinzi bw'imyumbati baganiriye ku mbogamizi bagihura na zo
Abahagarariye abandi bahinzi n’ibigo byita ku buhinzi bw’imyumbati baganiriye ku mbogamizi bagihura na zo

Byatangarijwe mu biganiro ngarukamwaka ku cyumweru cyahariwe igihingwa cy’imyumbati mu Rwanda (Cassava week) mu Karere ka Ruhango, aho abahinzi barebeye hamwe imbogamizi bahura na zo, n’uburyo inzego zihurira kuri icyo gihingwa zagira uruhare mu kuzikemura by’umwihariko abahinzi ubwabo.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere mu Karere ka Kamonyi, Mukiza Justin, agaragaza ko nyuma yo gukora isuzuma, ku burwayi bw’imyumbati nka kimwe mu bibazo byugarije abahinzi, uburwayi bwa Kabore n’Ububembe (Mosaique), ari zo ziganje cyane.

Avuga ko ubwo burwayi bwazahaje cyane abahinzi, hagenda hashakishwa izindi mbuto haboneka iyitwa Norukasi ariko na yo ikaba itangiye kugira intege nkeya, kandi bigirwamo uruhare n’abahinzi ubwabo kuko badakurikiza amabwiriza yo gusimburanya ibihingwa mu murima.

Agira ati “Ibibazo byose biva kuri twebwe abahinzi, birasaba ko dukoresha gahunda isanzwe yo kuraza ubutaka, kuko iyo imbuto ivuyemo ugasubizamo indi nta bushobozi bwo guhangana n’uburwayi buba bukiri mu butaka, bigatuma imbuto nshya tubonye na yo itangira kunanirwa n’ubutaka bwacu".

Mukiza (wambaye indorerwamo), avuga ko abahinzi bakwiye kugira uruhare mu kurwanya ibidindiza umusaruro w'imyumbati
Mukiza (wambaye indorerwamo), avuga ko abahinzi bakwiye kugira uruhare mu kurwanya ibidindiza umusaruro w’imyumbati

Avuga ko nk’uko abahinzi b’ibirayi bagize umwuga gahunda yo kubihinga neza, bahinduranya ibyo bihingwa (Rotation) no kuraza ubutaka, n’ab’imyunbati babashije kubikora bagira uruhare mu gufata neza imbuto bagenerwa ku nkunga ya Leta.

Agira ati "Leta yemeye ko imyumbati ishyirwa mu bwishingizi kugira ngo abahinzi badahomba, ariko ntibabikora. Nkunganire iremewe ku myumbati ariko ntitubikora ngo dutereshe ifumbire imyumbati tunongereho indi, kandi urwo ni uruhare rw’umuhinzi. Mureke duhinge kijyambere ubuhinzi bw’imyumbati buzatuzamura abantu babe abakire".

Atanga urugero ku kuba hari umuhinzi wagaragaye mu imurikagurisha yarasaruye ibiro 100 ku giti kimwe cy’imwumbati, bigaragara ko ari igihingwa cyakiza abahinzi nabo bahinze kijyambere.

Umuyobozi wa Sindika Ingabo akaba n’umuhinzi w’imyumbati, Kantarama Césarie, avuga ko bikwiye ko akajagari mu buhinzi bw’imyumbati gacika, umutubuzi akabungabungirwa umutekano kuko usanga hari aho bonesherezwa imyumbati, bakeka ko ari ukumuhima kandi bazamukenera.

Asaba kandi ko abahinzi b’imyumbati bagaragara bakanagaragaza uko babona imbuto n’uko bakorana, ngo babone imbuto nziza kuko usanga abavuga ko imbuto yabuze baba batari abahinzi b’imyumbati babigize umwuga.

Kantarama avuga ko abahinzi b'imyumbati bakwiye kumenyekana bakanamenya uko bakurikirana ibibazo bafite
Kantarama avuga ko abahinzi b’imyumbati bakwiye kumenyekana bakanamenya uko bakurikirana ibibazo bafite

Agira ati “Usanga abantu bavuga ngo imbuto yarabuze, abo bahinzi babivuga ni ba nde, bahinga ku buso bungana iki? Tureke amarangamutima tumemye umuhinzi w’imyumbati uwo ari we, ibyo yujuje n’ibyo asabwa, ni gute Akarere gahiga kuzahinga hegitari runaka ku myumbati twebwe abahinzi tutabizi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirine ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bizimana Eric, we asaba abahinzi gufatanya kubona imbuto, bigizwemo uruhare n’inzego z’ibanze binyuze mu mirima y’icyitegererezo cyangwa shuri.

Agira ati “Hakwiye kubaho uburyo bwo kubona imbuto hafi, bigatuma tutongera gufata umwanya wo kujya gushaka imbuto kure. Sendika Ingabo igahuza ibyo bikorwa, Akarere kagatanga ubutaka, abahinzi bandi bakiyemeza gufatanya gutubura, noneho RAB ikagira uruhare mu gupima ubutaka hakagaragara ububeranye n’imbuto runaka y’imyumbati, inakenewe ahantu runaka”.

Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira uruhererekane nyongeragaciro ku myumbati, hanzuwe ko hagiye gushyirwaho ikigo cyita ku buhinzi bw’imyumbati, (Cassava Centre), kizubakwa mu Karere ka Ruhango, kikazagira uruhare mu kunoza ubuhinzi n’ubutubuzi bw’imbuto y’imyumbati.

ES wa Sendika Ingabo, Mbabazi Francois Xavier yavuze ko Cassava Centre izubakwa mu Karere ka Ruhango
ES wa Sendika Ingabo, Mbabazi Francois Xavier yavuze ko Cassava Centre izubakwa mu Karere ka Ruhango
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka