Sovu: Bubakiwe ihunikiro ry’umusaruro w’ubuhinzi

Abahinzi bo mu Murenge wa Sovu mu Karere ka Ngororero bubakiwe ibigega bizabafasha guhunika neza umusaruro wabo, bagatera imbere.

Ndikumana Caludien, Umukozi ushinzwe Ubuhinzi mu Murenge wa Sovu, avuga ko ibigega bizajya bihunikwamo umusaruro w’ubuhinzi byubatswe muri uyu murenge bigiye gufasha abahinzi kubona isoko ry’umusaruro n’inyongeramusaruro, bikazabafasha gukizwa n’imirimo yabo.

Kimwe mu bigega bibiri byubakwa i Sovu mu Karere ka Ngororero.
Kimwe mu bigega bibiri byubakwa i Sovu mu Karere ka Ngororero.

Ati “Twagize amahirwe Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi itwubakira ibi bigega. Abahinzi ba hano bagiraga ikibazo cy’umusaruro batageza ku isoko kubera umuhanda mubi no gutura kure ya kaburimbo. Ibi bigega rero bizabafasha nta kabuza.”

Ndikumana avuga ko ubundi muri aka gace hera cyane ibirayi, ingano n’ibigori ariko abahinzi bakabura isoko, bigatuma bahendwa cyangwa umusaruro ukabapfira ubusa.

Semana Claver, umwe mu bahinzi bo muri ako gace, avuga ko akurikije uko basobanuriwe ibi bigega, bigiye kubabera igisubizo.

Buri muturage ubishaka yaba atuye muri uyu murenge cyangwa ahandi, ngo yemerewe kujya muri koperative y’abazakoresha ibi bigega yishyuye amafaranga ibihumbi 5Frw.

Hibukimfura Jean Pierre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Sovu, avuga ko aho ibi bigega byakoreshejwe, byazamuye abahinzi benshi, ari na ho bakuye isomo.

Agira ati “Twarebeye ku turere nka Rwamagana aho abahinzi bishyize hamwe bakajya bahunika umusaruro wabo none byakijije benshi kandi hano na ho harera cyane.”

Ibi bigega ngo bizafasha abahinzi gutera imbere.
Ibi bigega ngo bizafasha abahinzi gutera imbere.

Ibi bigega 2 byubakwa i Sovu ya Ngororero bizuzura bitwaye abarirwa muri miliyari 1 y’amafaranga y’u Rwanda.

Uretse kuba koperative y’abahinzi izajya ihunika imyaka ikayishakira isoko, ngo izajya inatanga imbuto n’izindi nyongeramusaruro ku bahinzi.

Abayigize bavuga ko bateganya kuzakora uruganda rucirirtse ruzajya rutunganya umusaruro bahunitse bakawongerera agaciro.

Ibigega nk’ibi, ngo ni icyitegererezo mu Karere ka Ngororero no mu turere bihana imbibi, ku buryo n’abatuye hanze y’aka karere bashaka gukora ubuhinzi bw’umwuga, bemerewe kujya muri koperative izakoresha ibyo bigega.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka