Musanze: Abahinzi barinubira abashumba baboneshereza

Abahinga mu kibaya giherereye mu Mudugudu wa Marantima Akagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, barimo abavuga ko umusaruro bari biteze batabashije kuwubona, ndetse ngo hari abagiye baviramo aho bitewe n’abashumba baboneshereza imyaka bakabakorera n’urugomo.

Bamwe mu bahinzi bavuga ko konesherezwa imyaka bituma umusaruro ugabanuka
Bamwe mu bahinzi bavuga ko konesherezwa imyaka bituma umusaruro ugabanuka

Bafite impungenge z’uko na sezo izakurikiraho, batazabona umusaruro, kuko n’ubundi abo bashumba ntaho bagiye.

Ubutaka bwo muri uyu Mudugudu bugizwe n’igice kinini cy’amakoro, giteweho amashyamba, hakaba n’ahahingwa imyaka.

Ahenshi bari bahinze ibishyimbo, ibigori n’amasaka. Mu gihe biteguraga gusarura, abashumba bagiye bahura inka muri iyo myaka. Umwe mu bahafite imirima ibiri yari ihinzemo ibishyimbo, agira ati: “Byari ibishyimbo by’ibitonore bibura iminsi micye ngo byume. Bahengereye bwije bazanamo inka ziraramo zibyona bujya gucya zabimazeho. Abahanyuze bwa mbere bukimara gucya, ni bo bantabaje kuri telefoni bambwira ko inka zabimaze”.

“Nkihagera nabaye nk’ukubiswe n’inkuba. Nari nateye ibiro 60 by’imbuto, nshora amafaranga mu guhingisha, gutera, kubagara nkitegereje ko byuma nkabisarura, none yose yabaye imfabusa, sinaramuramo byibura n’udutonore dukeya”.

Aba baturage banavuga ko hari inka baheruka gufatira mu cyuho zirimo zibonera imyaka, barazifata bazijyana ku Murenge bagira ngo ba nyirazo babishyure imyaka zari zangije, ariko baje gutungurwa n’uko nyuma y’amasaha macye bazihagejeje, zongeye kurekurwa abo bashumba barazisubirana.

Abahinga muri iki kibaya basaba ko hashyirwaho ingamba zihamye zo gukumira ababoneshereza imyaka
Abahinga muri iki kibaya basaba ko hashyirwaho ingamba zihamye zo gukumira ababoneshereza imyaka

Undi ati: “Bahengera bwije, inka bakazahura mu myaka zonyine bo bakajya kwihisha ngo hatagira ubabona. N’izo nka duheruka gufata zitwonera icyo gihe nta bashumba bari kumwe na zo. Ubwo twazigezaga ku Murenge mu ma saa moya za nijoro, hashize akanya twumva igihiriri cy’abashumba bagera muri 20, baza bafite imipanga, inkoni, batangira kudutera amabuye n’imijugujugu, tubonye ukuntu bahangaye gutera ibiro by’Umurenge bidutera ubwiba turiruka, inka bongera kuzisubiza barazijyana”.

“Nibwiraga ko imyaka niyera nzagurishaho, nkarihira abana ishuri, bakabona ibikoresho bajyanayo n’ibyo kurya, none byanyobeye. Bagiyeyo nta n’udukweto twa bodaboda byose byabasaziyeho”.

Uku konesherezwa imyaka bamwe byabaciye intege, aho badafite icyizere cy’uko mu gihe bahasubiza indi muri iyi sezo y’ihinga igiye gukurikiraho, nabwo bakongera kugwa mu gihombo nk’icyo baheruka kugwamo.

Ntibyoroshye kumenya ubuso bw’imyaka yonwe kuko butabaruwe, gusa abaturage bagaragaza ko ari ikibazo kibateye impungenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve Bwanakweli Mussa, avuga ko mu gihe hari amatungo afashwe yonera abaturage cyangwa aragiwe ku gasozi hakorwa raporo ba nyirazo bagacibwa amande.

Ati: “Tumara abaturage impungenge tubizeza ko nta matungo azongera kubonera imyaka cyane ko n’iyo hagize irifatwa, nyirayo ashakishwa yamenyekana, agahanwa akanacibwa amande y’ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda . Icyo dukomeje gukangurira aborozi ni uko abadafite amafamu, bareba uko bubaka ibiraro byo kororeramo inka, aho kugira ngo zikomeze zibere abaturage umuzigo”.

Ku byo bavuga ko hari amatungo baheruka gufata akaba yararekuwe hatabayeho ubuhuza hagati y’abo zoneye na ba nyirazo, uyu Muyobozi ahakana avuga ko bitigeze bibaho, kandi ngo n’ubwo byaba byarabayeho ntiyigeze abimenya. Ngo akaba agiye gukurikirana akamenya niba koko ibyo abaturage bavuga aribyo.

Ikibazo cy’abashumba bonesha imyaka y’abaturage bakanabakorera urugomo cyakunze kuvugwa cyane mu Karere ka Musanze, ndetse mu kukivugutira umuti, Inama Njyanama yashyizeho ibihano by’amande y’amafaranga atari munsi y’ibihumbi 50 y’u Rwanda acibwa buri nka mu gihe ifashwe yononeye umuturage hakiyongeraho no gusubiza ibyo yangirije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka