Ikoranabuhanga mu buhinzi ryatumye bakuba 3 umusaruro

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Rusuri batangaza ko uburyo bushya bigishijwe n’abashinwa bwatumye umusaruro wabo w’umuceri wikuba inshuro hafi enye.

Abahinga mu gishanga cya Rusuri mu murenge wa Rubona mu karere ka Huye, bemeza ko mu myaka itatu bamaze bakoresha uburyo bushya bwo guhinga umuceri bigishwa n’abashinwa, umusaruro wabo waravuye kuri toni 2 kuri hectare ukagera kuri toni 7 kuri hectare.

Bigishwa uburyo bushya bwo guhinga umuceri
Bigishwa uburyo bushya bwo guhinga umuceri

Aba bahinzi bavuga ko uburyo bushya bakoresha atari ikoranabuhanga rihambaye kuko ngo n’amafumbire bakoresha ari ayo bari basanzwe bakoresha, gusa bakaba barigishijwe ubundi buryo akoreshwa kandi hakifashishwa imashini.

Muhimpundu na Munyaneza bamwe mu bahinga iki gishanga bati «Twigishijwe uburyo bushya bwo guhinga no gusarura, ntibugoye kandi buduha umusaruro mwinshi rwose »

Aha bavuga ko iryo koranabuhanga ari ugusarura no guhura umuceri bakoresheje imashini,ugushyira ifumbire mu butaka mbere y’uko barima kugira ngo izivange neza n’ubutaka, gutunganya imirima hacibwamo imirongo ikamura amazi mu muceri ndetse no kubagara buri minsi 15.

Abaturage bahabwa imbuto nyuma bakanagurirwa umusaruro n'abashinwa
Abaturage bahabwa imbuto nyuma bakanagurirwa umusaruro n’abashinwa

Hu Ying Ping, umushinwa uyobora China Rwanda Agriculture Technology Demonstration Center, avuga ko uburyo bushya bwo guhinga umuceri bigisha abahinzi bwaje bukosora bimwe mu bikorwa nabi muri ubu buhinzi

Bimwe mu byo ubu buryo bwakosoye ngo harimo nko kutita ku gihe cyiza cyo guhinga umuceri bitewe n’ubwoko bwawo, gupfusha ubusa ifumbire bayishyiramo nyuma yo guhinga igatwarwa n’imvura ndetse no kutita ku ngano y’amazi umuceri uba ukeneye.

Umuhuzabikorwa w’ikigo cy’ubushakashatsi n’iyamamazabuhinzi ku ikoranabuhanga mu buhinzi muri RAB Niyimbabazi Obedi, avuga ko hari gahunda kugeza iri koranabuhanga mu gihugu hose kugira ngo abahinzi barusheho gutera imbere.

Umusaruro wavuye kuri Toni 2 ugera kuri 7
Umusaruro wavuye kuri Toni 2 ugera kuri 7

Ati “Abahinzi bahuguwe muri ubu buryo bushya bwo guhinga umuceri bagenda bahindurwa kugira ngo bigere kuri benshi”

Abahinzi bo mu gishanga cya Rusuri ikindi bungukira muri iyi gahunda ni uko China Rwanda Agriculture Technology Demonstration Center ibaha imbuto, ikabatiza ubutaka bwo kugeragerezaho iri koranabuhanga, ikanabagurira umusaruro beza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka