Ibiti bivangwa n’imyaka byabarindiye ubutaka kugunduka

Abatuye Akarere ka Nyabihu bavuga ko bamaze gusobanukirwa akamaro k’ibiti bivangwa n’imyaka mu kurwanya isuri no gutanga ifumbire.

Kabari Bosco ni umwe mu baturage batari basobanukiwe n’ibi biti, kuko bibwiraga ko byangiza ubutaka aho kubufasha.

Ibi biti byabafashije kurwanya isuri mu mirimo.
Ibi biti byabafashije kurwanya isuri mu mirimo.

Agira ati “Twabonaga umuntu ufite ibiti bivangwa n’imyaka mu murima tukumva ko ari ibyo kugundura ubutaka ariko aho tuboneye amahugurwa twasanze bifite umumaro mwinshi.”

Mu mumaro w’ibiti bivangwa n’imyaka, Kabali avuga harimo kuba bishobora kugaburira amatungo, kuba bitanga ifumbire nziza bikanarwanya isuri cyane.

Ku kijyanye n’uburyo ibiti bivangwa n’imyaka cyane cyane ikitwa Arnus bitanga ifumbire, Nzanywenimana Anne Marie agira ati “Kuri Are dufata ibiro 200 bya Arnus tukavanga n’ibiro bitatu bya NPK tugatera ibirayi. Bikera cyane birenze kurusha aho wateye NPK yonyine.”

Yongeraho kubera guhinga mu buryo bugezweho, kuri Are imwe aho yahategaraga ibiro birenga 70 by’ibirayi bikarumbira ubu asigaye ahatera ibiro 25 by’ibirayi yakongeraho no gufumbira, akahakura ibiro biri hagati ya 150 na 200.

Nzanywenimana yemeza ko ibiti bivangwa n'imyaka bitanga ifumbire nziza kandi bikarwanya isuri.
Nzanywenimana yemeza ko ibiti bivangwa n’imyaka bitanga ifumbire nziza kandi bikarwanya isuri.

Nzanywenimana anavuga ko n’ibindi biti bivangwa n’imyaka nka Acasia n’umubirizi nabyo biri mu byo batera kandi bibagirira akamaro yaba mu kurwanya isuri, kubaha ifumbire no mu kubigaburira amatungo.

Ku bagifite imyumvire yo kumva ko ibiti bivangwa n’imyaka bigundura ubutaka, aba bamaze kubona akamaro kabyo barimo Kabali na Nzanywenimana bakaba babasaba guhindura imyumvire.

Bakaba bari kwibanda cyane ku bivangwa n’imyaka. Ku hari kwibandwa mu gutera ibiti, akaba ari mu mirima y’abaturage no ku misozi ihanamye kuko ariho hakunze kwibasirwa n’isuri muri Nyabihu akarere kagizwe n’imisozi miremire.

Gutera ibiti bivangwa n’imyaka bikaba ari igikorwa cyashyizwe imbere hagamijwe kubungabunga ubutaka no kurwanya isuri ariko kandi bikaba ngo birinda n’ubutaka bw’abaturage kugunduka.

Munyampamira Ildephonse ushinzwe amashyamba mu karere, avuga ko muri 2015-2016 muri uyu mwaka muri Nyabihu hari gahunda yo gutera ibiti kuri ha 4588.

Avuga ko bazibanda ku bivangwa n’imyaka bigaterwa cyane mu mirima y’abaturage no ku misozi ihanamye, muri aka karere k’imisozi miremire gakunze kwibasurwa n’ibiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka