Hashyizweho ingamba zo guhangana n’abahinga ibidateganyirijwe agace

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buri mu rugamba rwo guhangana n’abatubahiriza gahunda yo guhuza ubutaka bagahinga amasaka ahagenewe guhingwa ibihingwa byatoranyijwe.

Nizeyimbabazi Jean de Dieu, Umukozi ushinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi mu Karere ka Burera, avuga ko kuri ubu barimo kugenda basobanurira abaturage kugira ngo hatazongera kugaragara umuturage wahinze amasaka ahagenewe guhingwa ibihingwa byatoranyijwe.

Uyu murima wo muri Burera uhinzemo amasaka kandi warugenewe guhingwamo ibigori.
Uyu murima wo muri Burera uhinzemo amasaka kandi warugenewe guhingwamo ibigori.

Akomeza avuga ko bizeye ko abaturage bazabyubahiriza ariko ngo utazabyubahiriza hari ingamba zizamufatirwa zirimo no kwamburwa ubwo butaka.

Agira ati “Itegeko ryo kubungabunga ubutaka rirahari, umuturage udakoresha ubutaka bw’iwe ashobora kuba abwambuwe by’agateganyo bukaragizwa abandi bantu, amakoperative, babasha kubukoresha bityo akaba yigishwa uburyo yabukoresha, nyuma akabusubizwa.”

Ubusanzwe, ibihingwa byatoranyijwe guhingwa mu Karere ka Burera ni ibirayi, ibigori, ibishyimbo ndetse n’ingano. Bihingwa ku buso bw’ubutaka bwahujwe ubundi amasaka n’ibindi bihingwa, bigahingwa ku bundi butaka busigaye.

Ubuyobozi bw’ako karere ntibuhwema gusobanurira abaturage ko bagomba kubahiriza gahunda yo guhinga ibyo bihingwa byatoranyijwe kuko ari byo bitanga umusaruro mwinshi utuma batakwibasirwa n’inzara. Ariko usanga bamwe mu bahinzi batabyubahiriza.

Amasaka yerera amezi ari hagati y’atandatu n’arindwi. Abaturage bahamya ko nubwo atinda mu butakagusarurwa atanga umusaruro mwinshi bityo bakabona n’amafaranga. Bahamya ko ahavuye ibiro 70 by’ibigori, hava ibiro 100 by’amasaka.

Umuyobozi w'ubuhinzi n'ubworozi mu karere ka Burera avuga ko bari gusobanurira abaturage kugira ngo hatazagira uwongera kurenga ku mabwiriza
Umuyobozi w’ubuhinzi n’ubworozi mu karere ka Burera avuga ko bari gusobanurira abaturage kugira ngo hatazagira uwongera kurenga ku mabwiriza

Ikindi ngo ni uko ikilo cy’ibigori gishobora kugura amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 100 na 150, mu gihe icy’amasaka kigura 300.

Kubura imbuto kubera ubushobzi buke nabyo ngo bituma bahinga amasaka. Bavuga ko ahantu hatewe imbuto y’ibirayi ingana n’ibilo 100 hashobora kujya ibiro nka bitatu by’amasaka. Ikilo kimwe cy’imbuto y’ibirayi kigura amafaranga 400 mu gihe icy’amasaka kigura amafaranga 300.

Uwineza Theogene, umwe muri abo bahinzi, agira ati “Babura imbuto rero bakavuga bati ‘ese noneho turaraza umurima! Aho kuwuraza reka dushyiremo udusaka”.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko hasanzweho gahunda ya nkunganire ku mbuto z’ibigori n’ibishyimbo ariko ngo no ku birayi bari gushaka uburyo yajyaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

haaaaa,umunyamakuru yarahageze ariko ntabwo akora inkuru with logical consistancy! uziko kuriyo Nkuru yokwamagana arahinga AMASAKA kubutaka bwagenewe guhinga ibihingwa byatorabyijwe byarinda abaturage inzara,yagiye yongeramo ibitekerezo bishimangira kandi bishyigikira arahinga AMASAKA!uwasoma atitonze yagirango numuyobozi wubuhinzi wabishyigikiye!!!!!!

J de Dieu yanditse ku itariki ya: 20-03-2016  →  Musubize

mwajyaga kugaragara mubika amagambo buri wese yagiye avuga,!noneho yenda na comments zanyu!

J de Dieu yanditse ku itariki ya: 20-03-2016  →  Musubize

@Konde watanga gihamya cy’ibyo uri gushimangira? ahubwo wowe jya ugerageza gushishoza wirinde kuvuga ibitajyanye!

Tanga gihamya! yanditse ku itariki ya: 8-03-2016  →  Musubize

Uyu murima mu nkuru y’ubushize wari mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza none muri iyi nkuru wimutse ujya i Burera...iyi ni tekinoloji yimura ubutaka bukambuka ikiyaga... mujye mugerageza mutange amakuru nyayo pls

Alberto Konde yanditse ku itariki ya: 7-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka