Biteguye kongera guhinga imyumbati kubera imbuto nshya

Nyuma y’imyaka ibiri imyumbati igaragayemo uburwayi igahagarikwa guhingwa, abahinzi barimo guhabwa imbuto nshya yo mu bwoko bwa NASE 14.

Imbuto nshya irimo gutangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi, RAB, ngo ituburwe, indi igatangwa n’abahinzi bayihawe umwaka ushize ngo bayitubure, hakaba n’itangwa n’uruganda rutunganya ifu y’imyumbati rwa Kinazi rukorera mu Karere ka Ruhango.

Abahinzi b'imyumbati barimo guhabwa imbuto nshya yaturutse muri Uganda.
Abahinzi b’imyumbati barimo guhabwa imbuto nshya yaturutse muri Uganda.

Umukozi ushinzwe Ubuhinzi mu Karere ka Kamonyi, Mwizerwa Rafiki, atangaza ko mu gihembwe cy’ihinga 2016 A, ubuhinzi bw’imyumbati bwari kuri 15% ariko muri iki gihembwe cya 2016 B buzagera kuri 60%, bitewe n’uko imbuto nziza yatangiye kuboneka ku bwinshi.

Aragira ati “Uyu mwaka wa 2016, twifuzaga guhinga imyumbati kuri hegitari 3,200. Kuri ubu tumaze guhinga hegitari 1,562 zingana na 48%. Kuko gutera bigikomeza twizeye kugeza kuri 60% kandi biraduha icyizere cy’uko umwaka utaha nta kibazo cy’imbuto kizaba kivugwa mu karere”.

Kuva muri 2014, igihingwa cy’imyumbati kigaragayemo uburwayi bwa kabore, abahinzi batatse inzara, cyane cyane abo mu mirenge y’amayaga ihingwamo imyumbati cyane.

Mutarindwa Jean Claude, wo mu Murenge wa Musambira, avuga ko uburwayi bw’imyumbati bwagize ingaruka ku bahinzi bari batunzwe na yo kuko ikilo cy’imyumbati cyavuye ku 150 frw kikagera kuri 400frw.

Nyuma yo guhabwa imbuto y’imyumbati n’Uruganda rwa Kinazi, yagize ati “Twebwe nk’abahinzi turumva twashubijwe kuko duteze amakiriro kuri iyi myumbati. Tuyiryamo ubugari, tuyirya igeretse ku bishyimbo, tuyirya rweru [itogosheje], kandi ni na yo dukuraho amafaranga iyo tugurishije”.

Twagirimana Narcisse, na we wo mu Murenge wa Musambira, uhamya ko kurwaza imyumbati byateje ubukene mu ngo; arifuza ko nyuma yo guhabwa imbuto nzima, abahinzi bafashwa kuyitaho bakoroherezwa kubona ifumbire.

Imbuto iri guhabwa abahinzi yaturutse muri Uganda. Abashakashatsi ba RAB bagiye kuyisuzuma mbere y’uko yinjizwa mu Rwanda, kandi n’abahinzi bahamya ko aho yabanje guterwa, yatanze umusaruro mwiza kandi nta burwayi bwagaragayemo. Abahinga imyumbati na bo kandi bemerewe kugura ifumbire kuri nkunganire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka