Uyu muhanda unyura mu Kagali ka Munini na Mwoga, wari warangiritse ku buryo kuwunyuramo byababeraga ikibazo. Ariko bafatanyije n’ubuyobozi barawuharuye barawutunganga, mu muganda wabaye kuwa gatandatu tariki 27 Gashyantare 2016.
Uwimana Pascasie avuga ko kuba uwo muganda witabiriwe n’abayobozi byaberetse ko uwo muhanda ufite agaciro batakekaga, yiyemeza ko we na bagenzi be utazongera kubangirikana.
Yagize ati “Ugiye kudufasha ifumbire yari yaraheze mu kimoteri umuntu adashobora kuyitwara ku mutwe ngo ayibashe. None ubu umusaruro ugiye kwiyongera kuko tugiye gufumbira k’uburyo umusaruro n’ubukungu buziyongera.”
Nzeyimana Zacharie na we avuga ko umusaruro uziyongera kuko n’imodoka ziwutwara zizabasha kuhagera.
Ati “Ntitwawukoreshaga. Mu minsi ishize wasaga n’uwapfuye ariko ubu tugiye kujya tweza imyaka tuyishyire hamwe imodoka ize iyipakire. Ikindi ni ikibazo cy’ubwatsi bw’amatungo kuko ntibyashobokaga ko uhanyuza igare none turashubijwe.”
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Geraldine, wari wifatanyije n’abaturage muri aka karere afitemo inshingano zo gukurikirana, yavuze ko guhera ubu nta rwitwazo bafite rwo kuvuga ko bishwe n’inzara kandi boroherejwe.
Ati “Ntibyumvikana kumva ko hari abaturage bataka inzara kubera kutubahiriza gahunda ya Leta y’imihingire kandi njye Minisitiri w’ubuhinzi mbashinzwe.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|