Iyo uganiriye n’aba bahinzi ku ruhare rwo gutwikira mu mirima ibi bisigazwa by’imyaka ku iyangirika ry’ikirere n’ihindagurika ry’ibihe, usanga ntacyo babiziho n’ababizi bakavuga ko ingano y’ibyo batwika ari nto ku buryo ngo ntacyo yatwara ikirere.
Mungarakarama Telesphore ni umuhinzi wo mu murenge wa Rwimbogo, agira ati “Tumenyereye ko iyo tumaze gusarura imyaka, ibisigazwa tubitwika mu rwego rwo gutunganya imirima kuko tuba twitegura kongera guhinga, ariko ubwo tumenye ko hari icyo byangiza tugiye kubicikaho.”
Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Gatsibo Udahemuka Bernard, avuga ko gutwikira imyaka mu butaka byangiza ubutaka n’intungabihingwa.
Ati “Bumwe mu buryo abahinzi bakoresha bikiza ibi bisigazwa ni ukubitwika kandi bakabitwikira mu mirima, babikora bizeye ko bizabaha ifumbire ariko duhora tubamenyesha ko bakwiye kureka uwo muco kuko byangiza byinshi mu buhinzi bwabo.”
Agira abahinzi inama ko mu gihe bamaze gusarura bajya barunda hamwe ibisigazwa by’ibihingwa, bakabikoramo ifumbire yakwifashishwa mu gihembwe cy’ihinga gikurikiraho no mu kugaburira amatungo.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) gihora kibuza abantu gutwika kuko byangiza ikirere.
Mu gihe mu Rwanda hose abahinzi barimo kwitegura igihembwe cy’ihinga cya kabiri cy’umwaka wa 2016, muri aka karere imirimo yo gutunganya no gusukura imirima irarimbanije, bakura mu mirima ibisigazwa by’imyaka nk’ibigorigori, ibikenyeri by’amasaka n’ibindi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|