Barashishikarizwa guhinga Jatropha ivamo amavuta atwara imodoka

Umuryango Restore Rwanda Ministries (RRM) urasaba abaturage bo mu Karere ka Kirehe guhinga igiti cyitwa JATROPHA (Jaturofa) kibyara mazutu hagamijwe kubungabunga ibidukikije.

Rwaka Steven ushinzwe igihingwa cya Jatropha (icyomoro) mu Rwanda avuga ko icyo gihingwa kiri kugeragezwa mu turere dutandukanye tw’igihugu nyuma yo kubona ko imbuto zacyo zumishwa zikavamo mazutu nziza idahumanya ikirere.

Imbuto z'igihingwa cya Jatropha zivamo mazutu yifashishwa mu gutwara imodoka.
Imbuto z’igihingwa cya Jatropha zivamo mazutu yifashishwa mu gutwara imodoka.

Rwaka akomeza avuga ko umuryango RRM uri muri gahunda yo gukangurira abanyarwanda guhinga Jatropha mu kurengera ibidukikije byangizwa n’uwo mwotsi uva muri mazutu isanzwe.

Ati “Icy’ingenzi giteye n’amatsiko mu gihe iyi mazutu izaba imaze kuboneka, azifashishwa kurinda ibidukikije kuko mazutu isanzwe iteza imyotsi yangiza ikirere. Mazutu iva muri Jatropha yo ni nziza kuko idasohora imyotsi, bizafasha n’abaturage bazayihinga kwiteza imbere.”

Mu gusobanura uburyo icyo gihingwa kizafasha abaturage kwiteza imbere, yagize ati “Nta gihombo abaturage bazagira kuri icyo gihingwa kuko ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Inganda (NIRDA), buvuga ko litiro ya mazutu iva mu biro bitatu bya Jatropha, ikagura asaga 750, ku muhinzi nta gihombo kirimo.”

Abahinzi ba Jatropha bemeza ko icyo gihingwa kizabagirira akamaro mu gihe kizaba kimaze kubona isoko rihoraho.

Mugabarigira Faustin, wo mu Murenge wa Nasho, avuga ko yiteguye gukora umushinga wo guhinga icyo gihingwa by’umwuga kuko cyihanganira izuba ryibasira ako karere.

Ati “Ubu nejeje ibiro 80 kandi mfite umushinga wo kuyihinga kuko kuba kivamo mazutu bizaduha amafaranga menshi, ntikigorana kuko ahatera ibindi Jatropha yo irera kandi ikihanganira izuba.”

Abahagarariye abahinzi ba Jatropha mu mirenge y'Akarere ka Kirehe bahugurirwa ibijyanye n'igihingwa cya Jatropha.
Abahagarariye abahinzi ba Jatropha mu mirenge y’Akarere ka Kirehe bahugurirwa ibijyanye n’igihingwa cya Jatropha.

Uwitwa Rudebeka Antoine, we avuga ko yari azi ko icyo giti cyomora ibisebe gusa ariko ngo aho amaze kugihingira agisangamo inyungu nyinshi ariko agahangayikishwa n’igiciro kitarashyirwa ahagaragara.

Ati “Twari tuzi ko iki giti cyomora ibisebe gusa ariko RRM imaze kubidukangurira twasanze ivamo biodiesel itwara imodoka. Ushobora gucana agatodowa, ibisigazwa bivamo ifumbire kandi kihanganira izuba, nticyona n’ubutaka ariko ikibazo ni uko tutaramenya igiciro nk’ubu nejeje ibiro 120 nta giciro baraduha imbuto zirangirika.”

Abahinzi barasaba ko bahabwa amasezerano bagahinga bafite isoko kugira ngo babe bagihinga by’umwuga bagamije inyungu no gufasha igihugu kurinda ibidukikije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mubijyane muri kongo. Ni nko kuvuga ngo mujye mureka amazi yimvura azasimbuuzwe ava mubutala

pirato yanditse ku itariki ya: 18-04-2016  →  Musubize

Nyabuna musigeho kubeshya abanyarwanda. Imishinga nk’iyo igushamo abaturage imaze kuba myinshi: geranium, molinga, macadamia, biodiesel ya IRST, imigano...

Urwanda nta butaka bwo fuhingaho ibyo bihingwa rufite. Mureke rero gukomeza gushuka abaturage. Nina ari ubushakashatsi abazungu baraburangije. Mukore ibindi birwanya inzara.

karangwa yanditse ku itariki ya: 17-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka