Baranduye burundu forode y’ifumbire mvaruganda

Abashinzwe iby’umuhinzi mu Karere ka Burera bahamya ko babashije guhashya byimazeyo forode y’ifumbire mvaruganda yari yarabaye nk’icyorezo mu bahinzi b’aka karere.

Mu myaka yatambutse kenshi humvikanaga ibinyabiziga byafashwe bipakiye ifumbire mvaruganda yagenewe abahinzi, bigiye gucuruza forode muri Uganda. Ariko guhera mu mpera za 2013 kugeza ubu ntiharongera kumvikana abafatanwe forode y’iyo fumbire.

Iyi santere ya Mugu niyo yanyuragamo forode y'ifumbire mvaruganda.
Iyi santere ya Mugu niyo yanyuragamo forode y’ifumbire mvaruganda.

Simpenzwe Celestin, umukozi w’Akarere ka Burera ushinzwe ubuhinzi, avuga ko ingamba zitandukanye bafashe ari zo zatumye forode y’ifubire mvaruganda icika burundu.

Agira ati “Amabwiriza yavugaga ko imodoka yafashwe, itanga amande ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda noneho n’imodoka igafatirwa ukwezi kose. Igare (na moto) ryafatwaga, bamwamburaga ifumbire noneho agatanga n’amande y’ibihumbi 50Frw; kandi byatanze umusaruro.”

Akomeza avuga ko ifumbire bamburaga abo baforoderi bahitaga bayisubiza muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (MINAGRI) kuko ari yo nubundi isanzwe iyiha abahinzi.

Simpenzwe akomeza avuga ko banifashishije abacuruzi b’iyo fumbire, batangaga amakuru hakamenyekana abayicuruza mu buryo butemewe.

Akenshi muri Burera hafatirwaga imodoka zikoreye ifumbire mvaruganda ya forode.
Akenshi muri Burera hafatirwaga imodoka zikoreye ifumbire mvaruganda ya forode.

Abacuruzi b’ifumbire mvaruganda bo muri aka karere bahamya ko ifumbire ya forode yafatwaga ipakiye mu mudoka, yabaga iturutse mu tundi turere, aka Burera kakaba icyambu kuko yikorerwaga ku mutwe cyangwa igahekwa ku magare na moto.

Habiyakare Jerome, Perezida w’abacuruzi b’inyongeramusaruro mu Karere ka Burera, na we ahamya ko nta nyerezwa ry’ifumbire rikirangwa muri ako karere.

Ati “Ifumbire yose ikoreshwa hano, ikoreshwa n’abahinzi. Dufatanyije n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’ibanze. Ibyo byose biri mu bintu bikumira forode; ni yo mpamvu aka kanya nta nyerezwa ry’ifumbire rikihaba.”

Abahinzi na bo bahamya ko ifumbire bayibona neza. Nziyumvira Faustin, umwe muri bo, agira ati “Ifumbire rirahari tuyibona neza.”

Santere ya Mugu yo mu Karere ka Burera iri ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda, ni ho hanyuraga forode y’ifumbire mvaruganda igiye gucuruzwa muri Uganda. Imodoka ziyipakiye zarahafatirwaga cyangwa zigafatwa zerekezayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka