Barahamagarirwa kongera umusaruro mu guhangana n’ihinduka ry’ibihe

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ihamagarira abahinzi kongera umusaruro w’ubuhinzi ariko bakanateganya ko ikirere kizahinduka umusaruro ukagabanuka.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministere y’ubuhinzi n’ubworozi Tony Nsanganira yabitangaje ashyikiriza ibihembo abahinzi ntangarugero bo mu karere ka Rubavu 400 bo mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa mbere tariki 7 Werurwe 2016.

Bamwe mubafatanyabikorwa mu buhinzi bashimiwe uruhare rwabo mu guteza imbere ubuhinzi.
Bamwe mubafatanyabikorwa mu buhinzi bashimiwe uruhare rwabo mu guteza imbere ubuhinzi.

Yagize ati “Biracyagaragara ko umusaruro tubona mu buhinzi dushobora kuwukuba kabiri kuko abahinzi batarabasha gukoresha inyongeramusaruro uko bikwiriye.

Nyamara iteganyabihe rigaragaza ko ibihe bihindagurika ndetse hamwe hakaboneka Ibiza n’amapfa, umusaruro wiyongereye wakoreshwa igihe habaye ibibazo.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisitere y’ubuhinzi n’ubworozi avuga ko guhanahana amakuru byagombye kwihuta kugira ngo umuhinzi amenye igihe cyo guhinga no kwita ku myaka ye atanguranwa n’ibihe bihindagurika.

Abahembwe bahawe ibikoresho biborohereza mu buhinzi.
Abahembwe bahawe ibikoresho biborohereza mu buhinzi.

Ati “Byarabonetse ko hamwe igihembwe cy’ihinga B 2016 cyatinze, bivuze ko no gusarura bizatinda. Abahinzi bagombye kwitegura guhita bakurikizaho igihembwe cy’ihinga C badataye umwanya ahubwo bakoresha igihe cyabo neza.”

Aka karere kashoje ukwezi kw’iyamamaza buhinzi hagahembwa abahinzi ntangarugero kuva mu mudugudu kugera ku karere.

Umukozi w’akarere ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi Harelimana Blaise Emmanuel, ko akarere kageze ku musaruro ushimishije ariko bagomba kubyaza inyungu ishoboka ubuhinzi kuko ubutaka bwaho ari bwiza kandi n’ikirere ntikibatenguhe.

Bimwe mu bikoresho byashyikirijwe abahinzi ntangarugero.
Bimwe mu bikoresho byashyikirijwe abahinzi ntangarugero.

Ati “Hahembwe abahinzi, abafashamyumvire, intangarugero mu gufasha mu buhinzi. Abahembwe twabatoye dushingiye ku buryo bubahiriza aabwiriza mu buhinzi.”

Joseph Muvunyi wahembwe yahinze ibigori ashobora kweza Toni zirindwi kuri hegitare mu Murenge wa Nyakiriba kandi afasha n’abandi bahinzi baturanye mu kuzamura umusaruro uboneka kuri hegitare.

Abahinzi b’ibirayi bahembwe ngo bashoboye kubona toni 56 kuri hegitare, umusaruro ubonetse ari mwinshi kuri hegitare mu Rwanda.

Ati “Ikiboneka nuko abahinzi bahembwe bagaragaje ubushake mu kongera umusaruro, icyo dushaka nuko bafasha abandi bahinzi kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera, kandi dukurikije ikirere n’ubutaka dufite birashoboka.”

Mu Karere ka Rubavu umusaruro kuri hegitare mu birayi ni toni 32, naho ibigori ni toni eshanu naho ibishyimbo toni eshatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka