Abahinzi bagaragarije Abasenateri ikibazo cy’imvura n’izuba bikabije bibangiriza imyaka

Abahinzi bo mu Karere ka Musanze bagaragaza ko ikibazo cy’imvura igwa nabi gikomeje kubangamira ubuhinzi hamwe na hamwe, bityo n’umusaruro baba biteze ntuboneke uko bikwiye.

Imvura igwa nabi ikangiza imyaka iri mu bibangamiye abahinzi mu ntego bihaye zo kongera umusaruro
Imvura igwa nabi ikangiza imyaka iri mu bibangamiye abahinzi mu ntego bihaye zo kongera umusaruro

Aba baturage bifuza ko inzego za Leta harimo n’Intumwa za Rubanda, zakwicara zikanonosora byimbitse icyakorwa mu kunoza ingamba zihamye zafasha mu gukemura iki kibazo mu buryo burambye.

Ibi abahinzi biganjemo abo muri Koperative Imyugariro ikorera mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, babigaragarije itsinda ry’Abasenateri, ryatangiye uruzinduko mu Karere ka Musanze guhera ku wa Kabiri tariki 9 Mutarama 2024, rigamije kureba Iterambere ry’Amakoperative n’imbogamizi agifite.

Abahinzi bo muri iyi Koperative ihinga ikanahunika umusaruro w’Ibirayi n’ibigori, bagaragaza ko umusaruro bakomeje kubona muri iki gihe ugenda uba mucye ugereranyije na mbere nk’uko byagarutsweho na Perezida w’iyi Koperative Rwaburindi Joseph.

Yagize ati: "Muri iki gihe ibihe bisa n’aho bihindagurika mu buryo butunguranye aho imvura igwa ari nyinshi dore ko nk’abahinzi duhuriye hamwe ubutaka duhingaho muri aka gace butari kure y’Ibirunga. Imvura igwa cyane mu kwezi kwa gatatu n’ukwa Kane igasanga twahinze ibirayi, amazi y’imvura aturuka mu birunga, yagera inaha akibasira imyaka yacu akayangiza abenshi ibyo bashoye bikaba imfabusa kubera ibyo biza".

Koperative 'Imyugariro' igizwe n'abanyamuryango 96 bagaragaza ko hakenewe ingamba zihamye mu gukumira ingaruka zituma umusaruro utiyongera
Koperative ’Imyugariro’ igizwe n’abanyamuryango 96 bagaragaza ko hakenewe ingamba zihamye mu gukumira ingaruka zituma umusaruro utiyongera

"Tuba twakoze ibishoboka tukubahiriza ingamba zose zirimo guhinga neza, tugakoresha imbuto n’amafumbire tugatera imiti ariko bikaba iby’ubusa amazi akabyangiza adasize n’ibikorwaremezo nk’imihanda; ku buryo n’uwagize ducye aramura mu murima atabona uko abigeza ku masoko".

Aba bahinzi bagaragaza ko atari amazi y’imvura gusa kuko nk’izuba ryo muri Kamena ubwaryo haba ubwo riva ari ryinshi rigafata n’igihe kirenze icyo bari biteze rigakayura imyaka, ku buryo ubu umusaruro uba mucyeya hejuru y’iryo zuba riva hakiri kare rikanatinda.

Ari: "Ibi bigaragarira mu musaruro twabonaga mbere n’uwo tubona ubu kuko ugenda ugabanuka. Twe nk’abahinzi ntitugifite uburyo twamenyamo igihe kiboneye kiberanye n’ubuhinzi kuko ikirere gihindagurika mu buryo butunguranye. Leta n’inzobere zayo zikwiye kudufasha zikareba uko iki kibazo zagikemura abahinzi tugasubira ku murongo utajegajega".

Abanyamuryango b’iyi Koperative uko ari 96 bahinga ku buso bwa Hegitari zibarirwa muri 22, aho ubu basarura Toni ziri hagati ya 12 na 14 z’ibirayi kuri Hegitari imwe mu gihe mbere basaruraga Toni zigera muri 25.

Mu nama Senateri Alexis Mugisha na Senateri Bideri John Bonds bagiriye aba bahinzi, bashobora gushingiraho hakaboneka umuti urambye, zirimo nko kuba bakwiye kurushaho kuzamura imyumvire yo kwishakamo ibisubizo, noneho ingamba Leta iba yashyizeho zikaba izunganira imbaraga zabo.

Senateri Alexis Mugisha ati: "Amikoro igihugu gifite agenda asaranganywa mu bikorwa byose bitanga ibisubizo by’ibibazo bigihari, ariko akwiye kuza asanga namwe hari ibyo mwakoze by’ibanze. Mfatiye nk’urugero rw’amazi y’imvura akunze kubangiriza ibikorwa birimo n’imyaka muba mwahinze, birakwiye ko abahinzi nk’abantu munafite amahirwe yo kuba mwishyize hamwe, muhuza imbaraga mukaba mwacukura nk’imiringoti n’ibyobo bifata amazi akaba yagabanya ubukana, mukagira n’uburyo muyayobora ku buryo muyaca intege akagabanya imbaraga amanukana, bityo noneho na Leta yashyira mu bikorwa za ngamba zirambye zo gushyiraho imiyoboro ishorwamo akayabo k’amafaranga, igasanga hari ibyibanze mwakoze".

Senateri Bideri yunze mu byagarutsweho na mugenzi we agaragariza abahinzi ko ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe u Rwanda rugihuriyeho n’isi muri rusange, ariko ko hari ibyo u Rwanda rukomeje kugikoraho n’ubwo urugendo rukiri rurerure.

Senateri Bideri John(ufite mikoro mu ntoki) na Senateri Mugisha Alexis (wambaye indorerwamo) mu nama bahaye abaturage harimo no kugaragaza uruhare rwabo mu guhangana n'ibibangamiye ubuhinzi
Senateri Bideri John(ufite mikoro mu ntoki) na Senateri Mugisha Alexis (wambaye indorerwamo) mu nama bahaye abaturage harimo no kugaragaza uruhare rwabo mu guhangana n’ibibangamiye ubuhinzi

Ati: "Ni ikibazo tutavuga ko kiri mu Rwanda gusa, gihangayikishije isi yose muri rusange. Nk’ubu hano iwacu muri iki gihe, bigaragara ko mu bice bimwe na bimwe bikomeje kugwamo imvura nyinshi irimo kubangamira abahinzi bari biteze gusarura imyaka yeze irimo nk’ibishyimbo, ibigori byakabaye bivanwa mu mirima bigahurwa bigahunikwamu gihe nk’iki tuba tumenyereye ko ari icy’izuba. Abaturage mukwiye gushyiraho akanyu mukiga uburyo bwo guhangana n’ibyo bibazo, mukitabira nk’uburyo bwo gufata amazi yo ku mazu mushyiraho ibigega kugira ngo nibura habeho no kugabanya ubwiyongere n’ingano y’ajya kwangiza ibikorwa hirya no hino bityo n’igihe izuba ryavuye ari ryinshi, haboneke ayifashishwa mu kuhira imyaka".

Mu bindi aba Basenateri bagaragaza ko bagiye gushyiramo imbaraga ni ugukurikirana uko Uturere dukorana n’Ibigo by’Ubwishingizi mu kumenyekanisha mu bahinzi no kubaha amakuru y’ibisabwa kugira ngo bitabire gushyira mu bwishingizi imyaka bahinga, kugira ngo n’igihe yangijwe n’ibiza bagobokwe ndetse habeho kugaruza imbaraga baba bashoye mu buhinzi.

Abanyamuryango b’iyi Koperative bagaragaza ko hari intambwe bagenda batera babifashijwemo na Leta binyuze mu rugendo rwo kwiyubaka no kwagura ibikorwa, harimo nko kuba yarabunganiye mu mushinga wo kwiyubakira ubuhunikiro bw’imbuto y’ibirayi bwuzuye butwaye asaga Miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda ari nabwo bakoresha kugeza ubu, ndetse bafashwa kongererwa ubumenyi bwo kwita ku bihingwa no kubungabunga umusaruro hakaba hari urwego rufatika bagezeho rw’imyumvire ifasha abanyamuryango ba Koperative kugira Imibereho myiza.

Uretse iyi Koperative y’Abahinzi, aba Basenateri bombi banasuye Koperative ikusanya umukamo w’Amata ikorera mu Murenge wa Shingiro.

Sena y’u Rwanda yateguye igikorwa cyo gusura amakoperative 60 y’ubuhinzi n’ubworozi mu Turere twose n’Umujyi wa Kigali, hagamijwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho zo kuyateza imbere nk’uko Senateri Bideri yabisobanuye.

Abasenateri bose mu ruzinduko batangiye mu Turere guhera kuwa kabiri tariki 9 ruzageza tariki 19 Mutarama 2024.

Ubuhunikiro bw'Imbuto y'ibirayi Leta yabafashije kubaka, bavuga ko bubafatiye runini mu gusigasira imbuto bifashisha mu buhinzi
Ubuhunikiro bw’Imbuto y’ibirayi Leta yabafashije kubaka, bavuga ko bubafatiye runini mu gusigasira imbuto bifashisha mu buhinzi

Biteganyijwe ko muri buri Karere basura koperative ebyiri harimo iy’ubuhinzi n’iy’ubworozi. Bakaba baganira n’abanyamuryango ndetse n’abayobozi bayo n’ab’Uturere hagenzurwa uko ubwanikiro n’ubuhunikiro byifashishwa mu kubungabunga umusaruro.

Sena y’u Rwanda igaragaza ko hari intambwe ifatika Leta y’u Rwanda imaze gutera binyuze mu kunoza ingamba zigamije guteza imbere amakoperative, aho mu mwaka wa 2005 yavuye ku Makoperative 919, agera ku Makoperative 10.681, n’abanyamuryango basaga Miliyoni 5 n’ibihumbi 200 mu mwaka wa 2023.

Ni mu gihe imibare igaragaza ko imari shingiro y’ayo makoperative yose muri uwo mwaka wa 2023, yari igeze kuri Miliyari zisaga 73 z’amafaranga y’u Rwanda avuye kuri Miliyari 7 yariho mu mwaka wa 2005.

Urubura n'imvura nyinshi byibasiye imirima bahinze bigira ingaruka ku musaruro uzaboneka
Urubura n’imvura nyinshi byibasiye imirima bahinze bigira ingaruka ku musaruro uzaboneka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka