Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Tony Nsanganira abyizeza mu gihe igihembwe cya mbere cya 2016 cyarangiye ubukungu bw’u Rwanda buzamutse ku rugero rwa 7.3%.
Kuri uyu wa gatanu tariki 19 Kanama 2016, ubwo yatangizaga urubuga rufasha abacuruzi gusaba ibyangombwa byo kohereza no gutumiza mu mahanga ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, Nsanganira yavuze ko ubuhinzi buzifashisha ikoranabuhanga bukagira uruhare rungana na 8.5% mu kuzamuka k’ubukungu ku rugero rwa 11.5% mu mwaka wa 2020.
Yagize ati “U Rwanda rurashaka kuzamura umusaruro w’ubukungu ku rugero rwa 11.5% mu rwego rwo kugera ku ntego z’icyerekezo 2020; ubuhinzi bukaba bugomba kubigiramo uruhare rungana na 8.5% hifashishijwe ikoranabuhanga, haba mu bucuruzi no mu buhinzi nyirizina.”
Yavuze ko kugira ngo ubuhinzi bugire uruhare rungana rutyo mu bukungu bw’Igihugu, bisaba kuzamura umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka kuri bwo ku rugero rwa 28% buri mwaka, bikaruta ibitumizwa hanze bingana na 17%.
Nsanganira yashimiye uruhare urubuga RALIS ruzagira mu gufasha abacuruzi gusaba ibyangombwa byo kohereza mu mahanga no gutumizayo ibikomoka ku buhinzi, kuko ngo rukuyeho gusiragira mu nzego kw’abacuruzi hamwe n’igihombo cy’amafaranga byabateraga.
Muri Mata 2016, Ministiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Claver Gatete, yari yavuze ko ubukungu bubangamiwe n’igabanuka ry’ibiciro ku masoko mpuzamahanga. Icyo gihe yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko, asobanura imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’imyaka itatu iri imbere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|