U Rwanda rwatangije ikoranabuhanga ryihutisha ubucuruzi mu buhinzi

Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangarije abacuruzi b’ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, uburyo bw’ikoranabuhanga bwihutisha iyoherezwa n’itumizwa ry’ibintu mu mahanga.

Abakozi mu nzego zitandukanye z'Igihugu, uhagrariye Trade Mark East Africa Rwanda, ndetse n'abatumiza cyangwa abohereza mu mahanga ibijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi.
Abakozi mu nzego zitandukanye z’Igihugu, uhagrariye Trade Mark East Africa Rwanda, ndetse n’abatumiza cyangwa abohereza mu mahanga ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.

Iri koranabuhanga rizafasha kohereza no gutumiza ibintu byinshi mu mahanga bijyanye n’ubuhinzi, bitume umusaruro w’ubuhinzi uzamuka, nk’uko Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Tony Nsanganira yabitangaje.

Yagize ati “Uru rubuga rurafasha abohereza n’abatumiza ibintu mu mahanga kumenya amakuru, kubona byihuse icyangombwa cyo gucuruza ndetse n’icy’ubuziranenge.”

MINAGRI yatangije iyi gahunda ifatanyije n’Ikigo mpuzamahanga giteza imbere ubucuruzi muri Afurika y’uburasirazuba (Trade Mark East Africa).

Abacuruzi bashakaga kohereza cyangwa gutumiza ibijyanye n’ubuhinzi mu mahanga ngo barindaga kwandikira Ministeri y’ubuhinzi bakiyizira i Kigali aho ikorera, bagategereza kuzasubirayo gufata igisubizo, baba hari ibyo batujuje nabwo bakongera kwandika basaba.

Nsanganira avuga ko n’iyo bemererwaga bategerezaga umukozi wa MINAGRI ujya kugenzura niba ibyo bafite ari byo bemeje mu nyandiko.

Ati “Ibi ni kimwe mu bikerereza ibikorwa by’ubuhinzi, ndetse no gutinza umusaruro w’ibijyanwa mu mahanga, no gutakara k’ubuziranenge bwabyo.”

Urubuga www.ralis.minagri.gov.rw, ruriho imbonerahamwe umuntu ku giti cye cyangwa ikigo bazajya buzuza basaba uruhushya rwo gutumiza cyangwa kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi, ndetse n’icyangombwa cy’ubuziranenge, hanyuma bategereze gusa ko umukozi muri iyi serivisi aza kugenzura ibyo bafite, akazajya ahita atanga uruhushya rwo gucuruza.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi mu Kigo Balton gicuruza inyongeramusaruro n’ikoranabuhanga rijyanye n’ubuhinzi mu Rwanda, Safari Evariste aravuga ko ibyahomberaga mu gushaka ibyangombwa by’imikorere, ngo bifite agaciro katari munsi ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka, hakiyongeraho n’igihe baba batakaje.

Mu rwego rwo kwirinda itakara ry’impapuro cyangwa kuzibona bigoranye, kubungabunga ubuziranenge bw’ibyoherezwa mu mahanga no kwihutisha ubucuruzi bwabyo, Trade Mark isaba za Leta z’ibihugu guteza imbere ikoranabuhanga rituma ibintu byose byikora.

MINAGRI ishimira iki kigo kuba ari cyo cyafashije ubuki bwo mu Rwanda kubona ubuziranenge bubuhesha gucuruzwa ku masoko y’i Burayi, no kuba ngo cyarafashije kubaka ibikorwaremezo mu nzira z’ubucuruzi mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’uburasirazuba hamwe no gukuraho inzitizi zidashingiye ku mahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza bizorohereza abacuruzi igihe batakazaga bajya gusaba ibyangombwa ahubwo urwo rubuga nuruhe?mwanditse inkuru ariko ntarwo mwagaragaje

Ricardo yanditse ku itariki ya: 20-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka