Impuguke zitabiriye inama mpuzamahanga ya AFRACRA ibera i Kigali, zivuga ko banki zitinya gutanga amafaranga y’inguzanyo ku bahinzi, bitewe no gutinya ingaruka z’ibihombo ziba mu buhinzi.
Ku ruhande rw’u Rwanda, abayobozi ba BDF na AFR bamenyesheje inama ya AFRACRA ibyakozwe na Leta y’u Rwanda kugira ngo banki zigirire icyizere abahinzi; birimo ishingwa ry’amakoperative, kuyahuza n’ibigo by’itumanaho, gushishikariza abahinzi kujya mu bimina, ndetse no kwishingira abadafite ingwate.
Umuyobozi wa tekiniki muri AFR(Access to Finance Rwanda), Judith Aguga Acon yavuze ko banki zigifite ikibazo cyo kutizera abahinzi kugira ngo zibe zabaha inguzanyo, agasaba za leta gushyiraho ingamba zatuma icyo cyizere kizamuka.
Umuyobozi nshingwabikorwa wa BDF Innocent Bulindi, nawe asaba za Leta gutera imbaraga amabanki, haba mu kwishingira abahinzi bato ndetse no guhuza impande zombi.
Yagize ati”Banki zikeneye kwizera abahinzi n’ubwo bahura n’ibyago bitandukanye; ariko leta nayo igomba kuzifasha kugira icyo cyizere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|