U Rwanda ruri imbere mu karere mu kwegereza igishoro abahinzi

Umushakashatsi w’Umunyakenya, Henry Oketch yagaragaje ko u Rwanda rwarushije ibindi bihugu by’Afurika y’uburasirazuba kwegereza igishoro abahinzi, kubera ibigo by’imari biciriritse byashyizwe mu byaro.

Umushakashatsi Henry Oketch (Photo: Natacha Kamanzi)
Umushakashatsi Henry Oketch (Photo: Natacha Kamanzi)

Oketch yakoze inyigo ku bijyanye n’ishoramari mu byaro by’ibihugu 11 bya Afurika y’Uburasirazuba, ari byo u Burundi, Comoros, Djibouti, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Somalia, Sudani y’epfo, Tanzania na Uganda.

Yerekanye ko u Rwanda ruri ku kigero cya 37% mu bijyanye no kwegereza abaturage serivisi z’imari, bitewe no gushinga za SACCO na banki z’ubucuruzi mu cyaro.

U Rwanda rufite ikigero kirusha ibindi mu kwegereza abaturage imari.
U Rwanda rufite ikigero kirusha ibindi mu kwegereza abaturage imari.

Yagize ati “Mu bigo by’imari biciriritse na banki z’ubucuruzi ni ho usanga abaturage benshi cyane; baba bari mu cyaro rero bikumvina ko ari abahinzi.”

Inama ya Afracra iteraniyemo abashakashatsi baturutse hirya no hino ku migabane ya Afurika, Aziya na Amerika y’Epfo, irasaba ibihugu gushakira igishoro abahinzi, mu rwego rwo kurinda isi kwibasirwa n’inzara ndetse n’ubukene.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka