Yabitangaje mu nama y’AFRACRA iteraniye i Kigali, avuga ko ingengo y’imari ingana na 10% igihugu kigenera icyaro ngo izaba yikubye kabiri mu gihe kingana n’imyaka iri hagati y’ibiri n’itanu iri imbere.
Yasabye kandi inzego zishinzwe imari mu gihugu kwishakamo ubushobozi kugira ngo zibashe kumenya umwihariko wa buri gace k’icyaro no kugateza imbere.
Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI yavuze ko hari byinshi ibihugu bishobora kubyaza icyaro mu gihe byaba byitaye ku iterambere ryacyo.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Yego nyene igihe icyaro kitazaba kiratera imbere biragoye kuzagera kw’iterambere rirambye.