Soya yashyizwe imbere mu kurwanya imirire mibi

Kuva mu gihembwe cy’ihinga 2016 C, mu Karere ka Ngororero baribanda ku gihingwa cya Soya bagitegerejeho gufasha kurandura imirire mibi.

Batangiye kongera ubuso bwa Soya.
Batangiye kongera ubuso bwa Soya.

Iki gihingwa gikize ku ntungamubiri ngo kizafasha kurwanya imirire mibi ikigaragara mu miryango imwe n’imwe y’imirenge ihinga Soya ari yo Gatumba, Nyange, Ngororero, Matyazo, Muhororo, Kageyo na Ndaro. Ibi bikazafasha abana bakigaragara mu ibara ry’umutuku.

Nyirasinamenye Jeanne, ushinzwe imbonezamirire muri zone y’Ibitaro bya Muhororo avuga ko soya ikungahaye ku byubaka umubiri (protein) bingana n’ibikomoka ku nyamaswa kandi ngo byorohera umubiri kugogora.

Ati “Twe soya tuyigereranya n’inyama z’abakene. Ifitiye abana n’abakuru akamaro mu kunoza imirire. Ni yo twifashisha mu gutegura indyo yuzuye y’abana barwaye Bwaki”.

Imibare y’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Ngororero, ubu harabarurwa abana 699 bari munsi y’imyaka 5 bafite imirire mibi barimo 605 bari mu ibara ry’umuhondo na 94 bari mu mutuku.

Umurenge wa Kageyo akaba ari wo ufite benshi kuko imibare igaragaza ko muri Kamena 2016 bageraga ku 162.

Byabaye ngombwa kongera ubuso buhinzeho soya byinjira mu mihigo y’akarere ya 2016/2017, ngo iki gihingwa kirusheho kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi.

Soya izafasha ababyeyi kurandura imirire mibi.
Soya izafasha ababyeyi kurandura imirire mibi.

Nk’uko bivugwa na Dusabimana Leonidas, ushinzwe ubuhinzi, ngo umuhigo ni uguhinga Soya ku buso bungana na hegitari 1040 ku bihembwe by’ihinga 3: 2016C, 2017A, 2017B. Mu Karere ka Ngororero ngo abahinzi 5% ni bo bitabira guhinga soya.

Ubusanzwe ibihembwe by’ihinga byibandaga ku bihingwa ngandurarugo nk’Ibigori n’Ingano ariko byabaye ngombwa ko kuva muri 2016 C bizibanda kuri Soya nk’igihingwa bategerejeho kubafasha guhangana n’imirire mibi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka