Rubavu: Urubura rwangije hegitare 40 z’imyaka

Imvura y’urubura yaguye mu Karere ka Rubavu mu ijoro ryo ku itariki ya 19 Nzeli 2016, yangije hegitari 40 z’imyaka n’ibisenge by’amazu 87.

Abayobozi batandukanye mu Karere ka Rubavu basura imyaka yangijwe n'urubura
Abayobozi batandukanye mu Karere ka Rubavu basura imyaka yangijwe n’urubura

Mu kagari ka Rusura mu murenge wa Busasamana niho umvura irimo urubura n’imiyaga yibasiye imyaka iri mu murima. Iyo myaka igizwe n’ibigori, ibirayi, ibishyimbo bihinze kuri hegitare 40. Iyo mvura kandi yangije ibisenge by’amazu 87 byo muri ako Kagari.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Kazendebe Hertien, avuga ko abaturage bagize igihombo kubera imyaka yabo yangiritse.

Urubura rwaguye mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu
Urubura rwaguye mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu

Abayobozi batandukanye mu Karere ka Rubavu, barimo umuyobozi wako wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Murenzi Janvier, basuye abaturage bahuye n’ibiza.

Babihanganishije babizeza kubakorera ubuvugizi mu nzego zitandukanye. Harebwa niba haboneka imbuto y’ibigori n’ibishyimbo kugira ngo aba bahinzi bongere bahinge byihuse. Hirindwa ko bazibasirwa n’inzara.

Urubura rwangije hegitari 40 z'imyaka
Urubura rwangije hegitari 40 z’imyaka

Abaturage bafite amazu yangijwe n’imvura ubu bacuumbikiwe na bagenzi babo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

joseph irubavu abaturage batabo naubwisungane mukuvuza

joseph yanditse ku itariki ya: 20-09-2016  →  Musubize

joseph irubavu abaturage batabo ubwisungane mukuvuza

joseph yanditse ku itariki ya: 20-09-2016  →  Musubize

RUBAVU BIHANGANE

HABARUREMA yanditse ku itariki ya: 20-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka