Nyuma yo gutinyuka ibiti bivangwa n’imyaka, barabyifuza

Abahinzi b’i Nyaruguru baravuga ko batinyutse gutera ibiti bivangwa n’imyaka mu mirima yabo kuko birinda isuri kandi bikagaburirwa amatungo.

Bamaze gutinyuka gutera ibiti bivangwa n'imyaka ku materasi y'indinganire.
Bamaze gutinyuka gutera ibiti bivangwa n’imyaka ku materasi y’indinganire.

Abahinzi bo mu Murenge wa Muganza bavuga ko batinyaga gutera ibiti mu mirima bahingamo bakeka ko byabangamira imyaka ntikure neza, ariko bamaze gusobanukirwa ngo batangiye kubitera ku mirima kandi koko ngo basanga bitangiza imyaka nk’uko babyibwiraga.

Niyibizi Francois, wo mu Kagari ka Muganza, avuga ko batangiye gushishikarizwa gutera ibiti bivangwa n’imyaka ubwo bakorerwaga amaterasi y’indinganire mu masambu yabo.

Uyu muturage akomeza avuga ko nyuma yo kubitera basanze ntacyo byangiza ku myaka ihinze mu murima, bikarinda isuri kandi bikagaburirwa amatungo.

Ati ”Ibi biti ntacyo bitwara umurima ahubwo birwanya isuri. Bidufitiye rero n’akandi kamaro nko kubibaza mu gihe bikuze, amashami yabyo tukayashingiriza imyaka. Hari n’ ibyo tugaburira amatungo. Muri rusange ibi biti ni byiza cyane kandi ntibyona imyaka.”

Ibiti bivangwa n'imyaka nta ngaruka biyigiraho.
Ibiti bivangwa n’imyaka nta ngaruka biyigiraho.

Ku rundi ruhande ariko, aba baturage barataka ubuke bw’ibi biti kuko ibyo bafite babitererwaga mu gihe bakorerwaga amaterasi y’indinganire, bakavuga ko hari aho batabashije gutera icyo gihe.

Bavuga ko nta hantu bazi bazakura ibindi biti kugira ngo igihe imvura izaba yaguye bazabitere mu mirima yasigaye.

Umukozi ushinzwe Ubuhinzi mu Murenge wa Muganza, Ntakirutimana Theogene, avuga ko iki kibazo ubuyobozi bwagitekerejeho, akizeza abaturage ko mu gihe imvura izaba iguye bazahunika ingemwe nyishi zabyo, ku buryo umuturage wese uzazikenera azazibona.

Ati ”Muri uyu mwaka, dufite gahunda yo gutubura ingemwe zigera ku bihumbi 60, ariko tukazibanda cyane ku biti bivangwa n’imyaka. Tuzabitera ku mikingo y’amaterasi kugira ngo bifashe amaterasi kongera umusaruro.”

Hari aho bitaraterwa bifuza ko babihabwa na bo bakabitera.
Hari aho bitaraterwa bifuza ko babihabwa na bo bakabitera.

Uretse kuba ibi biti birwanya isuri ndetse bikagira n’akamaro k’ibiti bisanzwe, bimwe muri byo ngo binifitemo ubushobozi bwo gufata intungagihingwa ya Azote bikayigeza ku gihingwa kiri hafi yabyo.

Ubuyobozi kandi buvuga ko nubwo hari abaturage bamaze gutinyuka guhinga bene ibi biti, ngo hakiri n’abatarabyumva neza, ku buryo hakomeje ubukangurambaga kugira ngo na bo batangire kubihinga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka