Nyaruguru: Imbuto y’ibirayi ihenze ituma bidahingwa na benshi

Bamwe mu bahinzi b’ibirayi mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko imbuto nziza y’ibirayi ihenze ku buryo buri wese atabasha kuyigurira.

Ibi ngo bituma abaturage benshi bihingira imbuto babonye, bikanatuma umusaruro uboneka ari muke.

Ibirayi bituburirwa mu nzu yabugenewe kuva bikiri bito
Ibirayi bituburirwa mu nzu yabugenewe kuva bikiri bito

Imbuto aba baturage bavuga ko ihenda ni iy’indobanure ituburwa n’umushinga ADENYA, (Association pour le Development de Nyabimata), ukorera mu Murenge wa Nyabimata.

Semigabo Callixte, umuhinzi wo mu Murenge wa Nyabimata avuga ko iyi mbuto ituburwa na ADENYA ari nziza cyane kuruta iyo bagura mu masoko,haba ku gutanga umusaruro utubutse ndetse no kutarwaragurika.

Agira ati”Ibi birayi birera kurusha ibinyesoko,kuko nko kuri are 20 z’umurima ushobora guteraho ibilo 25,ukazasarura ibiro nka 200 cyangwa 300”.

Uyu muhinzi ariko avuga ko iyi mbuto ya ADEANYA ngo ihenze,ku buryo nta muturage uciriritse wayigondera.

Ati”Imbogamizi ni uko baduhenda,naho ubundi ibirayi byabo ni byiza cyane”.

Ibirayi iyo byegereje igihe cyo kujyanwa mu mirima ni uko biba bingana
Ibirayi iyo byegereje igihe cyo kujyanwa mu mirima ni uko biba bingana

Igiciro cy’iyi mbuto kigiye gitandukanye bitewe n’ingano y’ikirayi.Uturayi dutoya cyane nitwo duhenda kurusha ibirayi binini.

Ikilo cy’imbuto igizwe n’uturayi duto kigura amafaranga 350,ibindi bikagura munsi yayo. ADENYA ivuga ko impamvu ngo ari uko uturayi dutoya dutubuka cyane,tukanatera ubuso bunini kurusha ibirayi binini.

Domitien Rugirabaganwa,umukozi wa ADEANYA ushinzwe imishinga n’ibikorwa avuga ko kuba imbuto ihenze ngo biterwa n’uko mu karere kose ADENYA ari yo yonyine itubura imbuto y’ibirayi,agasanga habonetse abandi batubuzi byatuma imbuto ihenduka.

Ati”Turabona hakwiye kubaho ubufatanye,hakaboneka andi makoperative twigisha gutubura imbuto y’ibirayi,kuko nidukomeza gutubura twenyine,ntabwo igiciro cy’ibirayi gishobora kugabanuka”.

Uhereye hasi ujya hejuru imbuto y'ibirayi igizwe n'uturayi dutoya ibinini gahoro ibinini cyane
Uhereye hasi ujya hejuru imbuto y’ibirayi igizwe n’uturayi dutoya ibinini gahoro ibinini cyane

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois avuga ko ubuyobozi bwatangiye kuvugana n’amakoperative abishoboye,kugira ngo azahabwe amahugurwa ku gutubura imbuto y’ibirayi.

Uyu muyobozi yizeza abaturage ko mu gihe cy’umwaka umwe gusa iki kibazo kizaba cyatangiye kubonerwa umuti,na cyane ko ikigo gishinzwe ubuhinzi RAB cyamaze kwemera kuzabafasha.

Kugeza ubu umushinga ADENYA uvuga ko bafite ubushobozi bwo gutubura imbuto y’ibirayi ingana na toni 100 buri gihembwe cy’ihinga,kandi ngo yose ikagurwa igashira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka