Aba baturage batuye mu nkengero za Pariki ya Nyungwe bavuga ko bahora bahingira mu gihombo kuko ntacyo basarura kubera ko bonerwa n’inyamaswa ziganjemo inkende, impundu, ibyondi n’izindi.
Ayingeneye Christine avuga ko nta myaka bahinga itonwa n’inyamaswa zo muri Pariki ya Nyungwe kandi kubera ubwinshi bwazo ngo zirya umurima zikawumara umuhinzi agatahira aho
Aba baturage basaba ubuyobozi kubavuganira ku buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kigacunga inyamaswa zikajya kubonera.
Nyiramwiza Ange ati ”Biduteza ikibazo cy’inzara kubera ko niba uba wahinze umurima w’imyumbati zikaza zikawujyamo zigahita ziwumara biba ikibazo inzara ihita itera kandi wari wayirwanyije.”
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Mukandasira Caritas, yabijeje ko agiye kubakorera ubuvugizi kugira ngo ibyabo byonwe n’inyamaswa byishyurwe kuko bigaragara ko bonerwa.
Yagize ati” Ni byo koko kubera ko urabona ko uyu murenge ukikijwe n’ishyamba! Inkende zirabonera pe ariko bashobora kuba batazi icyo itegeko riteganya, hari komite iriho kuva ku midugudu ni bo bakora raporo bakayijyana mu kigo cy’ingoboka ariko ndakora ubuvugizi ku nzego zibishinzwe.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|